Connect with us

Politics

FARDC yafunze abandi ba ofisiye bakekwaho kugambanira igihugu

Published

on

Général Christian Tshiwewe Songesha, umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari abofisiye mu gisirikare n’igipolisi batawe muri yombi, bakekwaho kugambanira igihugu.

Ubwo Tshiwewe yari mu kigo cya gisirikare cya Kokolo cyabereyemo akarasisi k’abasirikare n’abapolisi kuri uyu wa 15 Mata 2024, yasobanuye ko abatawe muri yombi ari abakorera i Kinshasa na Lubumbashi.

Yagize ati “Turi mu ntambara. Aba ni bamwe muri twe bahanwa ruswa rimwe n’abanyapolitiki bacu, bakagambanira igihugu. Bafatiwe muri Lubumbashi na Kinshasa. Nta mikino. Nta bureganzira mufite bwo kugambanira igihugu cyacu. Uzabikora azabiryozwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Aka karasisi kari kagamije gushyigikira abasirikare ba RDC bari kurwana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru guhera mu mpera za 2021.

Hari abandi bofisiye baherutse gutabwa muri yombi, barimo abafite ipeti rya Colonel, Lieutenant Colonel, Captain kugeza ku basirikare bato. Aba bazira kuba barataye urugamba ubwo M23 yasatiraga ibirindiro byabo.

Ntabwo Gen Tshiwewe yatangaje umubare w’abafatiwe i Kinshasa na Lubumbashi cyangwa amazina yabo, gusa yemeje ko bose bafungiwe mu murwa mukuru.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *