Connect with us

Politics

Umunsi Idi Amin agusha indege za gisirikare i Kanombe, abasirikare ba EX-FAR bagahunga

Published

on

Gen (Rtd) Ibingira Fred yatangaje ko u Rwanda rumaze imyaka 30 ari igihugu kitavogerwa ku buryo nta muntu ushobora kugira icyo ahakora nta burenganzira abifitiye, bitandukanye n’uko mu myaka ya 1970 uwari Perezida wa Uganda, Idi Amin yigeze kugusha indege za gisirikare ku kibuga cy’indege cya Kigali nta muyobozi w’u Rwanda ubizi.

Ingingo yerekeye umutekano w’igihugu ihabwa agaciro gakomeye kuko ari wo shingiro rya byinshi u Rwanda rumaze kugeraho kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Mu myaka 30 ishize, urugomo rushingiye ku moko cyangwa uturere rwaribagiranye, ndetse nta muntu wari wicwa azize icyo ari cyo. Mu mashuri nta ngengabitekerezo y’urwango yigishwa n’amoko yakuwe mu byangombwa bihabwa abaturage.

Gen (Rtd) Ibingira ubwo yaganirizaga abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hamwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangaje ko u Rwanda ubu ari igihugu cyihagazeho ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Tumaze imyaka 30 u Rwanda ari igihugu kitavogerwa. N’urukwavu ruvuye mu kindi gihugu rugahungira muri uru Rwanda, kugira ngo urukurikirane ujye kugira icyo urukoraho ubanza kubona icyangombwa cyo kurukurikirana.”

Yavuze ko mu myaka ya 1970 hari igihe Abarundi bahagurutse bajya ku mupaka wa Nemba “bashinga imambo bavuga ngo aha ni iwacu”.

Ati “Mu 1973 Habyarimana aravuga ati ‘kubera ibikorwa byo guhirika ubutegetsi twakoze, ubu Abarundi barashaka kuturasa’, igihugu arakireka, ahantu arahareka barahatwara.”

Uretse abatwaye ubutaka, yanavuze ko Idi Amin Dada wayoboye Uganda kuva mu 1971 kugeza mu 1979 yigeze kumanura indege za gisirikare ku Kibuga cy’Indege cya Kigali nta ruhushya yahawe n’ubuyobozi.

Ati “Umugabo witwa Idi Amin azana za MiG [indege za gisirikare z’Abarusiya] ajya kwirebera inshuti ye [Michel] Micombero i Bujumbura, araza nta burenganzira yasabye azigusha ku Kibuga cy’Indege i Kanombe abasirikare barahunga, abantu bose bajya kwihisha bati ‘indege za [Idi] Amin zaje.”

“Ako gasuzuguro se wagakura hehe?”

Yagaragaje ko nubwo mbere wasangaga u Rwanda ari insina ngufi, abayobozi barwo baca bugufi imbere ya bagenzi babo b’ibihugu by’amahanga ubu bitashoboka.

Nyuma ya Jenoside hari ibyiza byagezweho

Gen (Rtd) Ibingira yagaragaje ko mu gihe bari bari ku rugamba rwo kubohora igihugu hari aho basangaga abantu bishwe ari benshi cyane bakibaza ukuntu igihugu kimeze bikabayobera.

Hakoreshejwe imbaraga nyinshi mu kugisana no gusana umuryango nyarwanda wari ufite ibikomere ku mubiri no ku mutima.

Ati “Bya byiza twabwirwaga, turababona mwarakuze, mwarashatse, mwarabyaye. Turababona mu gihugu cyiza buri muntu wese yifuza, turababona mu gihugu cyubashywe. [Mwabonye ukuntu Isi yose iza kunamira no kubaha Abanyarwanda.] Iyo tugira umuyobozi ujenjetse ntabwo kariya gaciro tuba tugafite. Ntabwo iki gihugu tuba tugifite gisa gitya, gikeye gitya.”

Kuva mu 1994 kugeza mu 2024, ubukungu bw’igihugu n’Abanyarwanda bwarazamutse cyane, ibikorwa remezo nk’imihanda myinshi yashyizwemo kaburimbo, uburezi, ubucuruzi, inganda n’ubwikorezi bitezwa imbere ndetse biha benshi imirimo ituma binjiza amafaranga.

Mu 1994 umuturage w’u Rwanda yinjizaga amadorali ya Amerika 111 ku mwaka ariko ubu ubu ageze ku 1040 $.

Banki y’Isi igaragaza ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu 1994 wari miliyoni 753,6$, mu gihe mu 2023 wageze kuri miliyari 11,91$. Ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2023/2024 igera kuri miliyari 5.115,6 Frw.

Gen (Rtd) Ibingira Fred yavuze ko u Rwanda ubu rufite igitinyiro ku ruhando mpuzamahanga