Connect with us

Rwanda

FARDC igize icyo ivuga kubasirikari bayo bavogereye ubutaka bw’u Rwanda

Published

on

Mu itangazo basohoye mu minota mike barinyujije ku rukuta rwa X, Igisirikari cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo FARDC bagize icyo bavuga ku basirikari b’icyo gihugu bavogereye ubutaka bw’u Rwanda.

 

N’itangazo riri mu rurimi rw’igifaransa rigira riti “Abasirikari batatu b’Igisirikari cya Congo bari ku burinzi ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bisanze ku butaka bw’u Rwanda batabigambiriye, kuri uyu wa kabiri tariki 16 Mutarama 2024. Mu ma saa yine z’amanywa, umwe muri bo yarashwe abandi babiri bafatwa n’inzego zishinzwe umutekano.”

 

Iri tangazo rivuga ko aba basirikari bose ari abo mu rwego rwa kabiri, barimo Assumani Mupenda, Anyasaka Nkoyi Lucie (Warashwe) ndetse na Bokuli Lote.

 

Ibi bintu byo kuba Abasirikare ba congo cyangwa abunyarwanda babuze cyangwa bafatwa ku butaka bw’u Rwanda cyangwa Congo bisanzwe, buri gihe, Niyo mpamvu hashyizwebo uburyo bwo kugenzura no gushaka uko batahuka. FARDC ibabajwe no kuba hishwe umwe muri abo basirikare bari mu kazi kabo aho bambutse umupaka batabishaka.

 

Ariko, FARDC ikomeje kugerageza ibiganiro by’uburyo  bwo gusubizwa umurambo w’umusirikare wishwe arashwe n’Abasirikare bafashwe, ngo basubizwe muri Congo.

 

N’itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Etat Major, Maj. Gen. Ekenge Bomusa Efomi Sylvain.

 

https://x.com/FARDC_off/status/1747355349122691523?s=20