Umubare w’abagura Ibibanza mu Bugesera bamaze kwikuba inshuro 3.

NEWS

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Imikoreshereze y’Ubutaka no Gutunganya Amakarita mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, Alex Rutagengwa, yagaragaje ko mu 2025 abantu barenga ibihumbi 30 baguze ubutaka mu Karere ka Bugesera.

Yabivugiye mu nama yagaragazaga amahirwe ari mu Karere ka Bugesera, yahuje abikorera ndetse n’inzego za leta.

Uyu muyobozi yagaragaje ko uko imyaka ishira indi igataha ari ko umubare w’abagura ubutaka i Bugesera biyongera ku muvuduko udasanzwe.

Ati “Muri za 2018, 2019 bari abantu 5.000 (bagura ubutaka i Bugesera) bagenda biyongera ku buryo mu 2020 babaye 8.000, ubu uyu munsi mu mwaka ushize abantu ibihumbi 30 baguze ubutaka i Bugesera, uyu mwaka biteganyijwe ko bazaba ibihumbi 35, bivuze ngo ntabwo bagabanuka ahubwo bariyongera cyane.”

Yakomeje agaragaza ko hakurikijwe igishushanyo mbonera cya Bugesera ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage biteganyijwe ko abantu baziyongera cyane kuko mu 2050 hazaba hatuye abantu miliyoni 1,2, bavuye ku barenga ibihumbi 551 bahatuye uyu munsi.

Yavuze kandi ko buri mwaka hatangwa impushya zo kubaka zirenga ibihumbi 3.000 ariko 30% gusa ari bo bubaka bijyanye n’igishushanyo mbonera, asaba ko abantu babanza kujya bareba igishushanyo mbonera mbere yo kubaka kugira ngo birinde ibibazo.

Ati “Iki gishushanyo mbonera twagishyizeho mu rwego rwo kwirinda ko twazakora imishinga nk’iri gukorwa za Nyabisindu, Mpazi n’ahandi igamije gukura abantu mu kajagari. Dushaka kubaka umujyi wa Bugesera urimo inzu zigezweho zitubatse mu kajagari.”

Bugesera ari kamwe mu turere tw’igihugu dutanga icyizere cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari kubera ibikorwa bihaboneka birimo nk’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, nk’umwe mu mishinga migari ihanzwe amaso, ndetse yitezweho impinduka zikomeye mu iterambere ry’ubukungu no gutuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ingendo zo mu kirere mu Karere no muri Afurika.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki kibuga izarangira mu 2027, gitangire gukoreshwa mu 2028 aho icyiciro cya mbere nicyuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni umunani ku mwaka no gutwara toni zirenga ibihumbi 150 z’imizigo ku mwaka.

Icyiciro cya kabiri kizuzura mu 2032, aho kizaba gishobora kwakira abantu miliyoni 14 ku mwaka.

Ni akarere kandi gafite ibiyaga icyenda birimo Cyohoha y’Amajyaraguru n’iy’amajyepfo, Rweru, Kirimbi, Rurambi, Mirayi, Gaharwa, Kidogo na Gashanga, byose byabyazwa umusaruro ushingiye ku bukerarugendo nk’amahoteli n’ibindi.

Ibi biyaga kandi byagira uruhare mu kuzana ibisubizo byo guhangana n’ikibazo cy’izuba kiba muri aka karere kibangamira ibihingwa aho byakoreshwa mu kuhira ibyo bihingwa cyane ko 86% y’ubutaka bwo mu Bugesera bwera kandi neza.

Muri aka karere kandi hari ibyanya byahariwe inganda, birimo icya Bugesera Economic Zone (BSEZ) gifite ubushobozi bwo gukoreramo inganda ziri hagati ya 92 na 100, zose zifite umuriro ndetse n’amazi. Hari kandi aho gutuza abakozi, ahantu hatunganya imyanda ituruka mu nganda.

Hari kandi ibindi byanya by’inganga byateguwe birimo icya Rilima na Rweru hagamijwe kwirinda akajagari k’indanga no kuzishyira ahabonetse hose ibishobora kubangamira abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagaragaje ko kubera imiyoborere myiza muri aka karere hari amahirwe y’ishoramari afatika.

Ati “Igihugu kimaze kubohorwa twinjiye mu miyoborere myiza, akarere kacu noneho kabaye akarere k’icyerekezo kuko hari n’imishinga minini irimo iza hano kandi yo ku rwego rw’igihugu. Rero amahirwe aracyari menshi kuko ntikigeze gakoreshwa cyane ndetse uko ibikorwa byinshi biza ni ko bikurura n’ibindi nk’ahantu ho gutura kugira ngo abantu babe bugufi y’imirimo yabo.”

Bugesera kandi ifite imihanda ica mu mirenge 11 ndetse n’indi iri kubakwa nk’umuhanda uva Masaka-Kabukuba ijya ku kibuga cy’indege, umuhanda uva Kabukuba ukagera Nyabagendwa ndetse n’umuhanda ufatira ku ishuri rya Ntare School ku Gahembe ukagera Kindama.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *