Eric Semuhungu yatawe muri yombi

NEWS

Semuhungu Eric uri mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma yo gufatwa mu mpera z’iki cyumweru gishize atwaye imodoka yanyweye ibisindisha.

Semuhungu agitabwa muri yombi yahise ajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko ari naho agomba kumara iminsi itanu igenwa nka kimwe mu bihano bihabwa umuntu wafashwe atwaye ikinyabiziga yanyweye ibisindisha.

Semuhungu yavuye muri Amerika yirukanywe kubera ibyaha bitandukanye yahakoreye.

Yamenyekanye mu 2016 biturutse ku mafoto ye yagiye hanze agaragaza ko akundana n’umugabo mugenzi we.

Semuhungu ni umwe muri bake muri icyo gihe cye watinyutse kuvuga ko abarizwa mu muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ); ibintu akunze kuvuga ko yisanze ari ko yavutse.

Mu Rwanda, gutwara imodoka wasinze bihanishwa ihazabu y’ibihumbi 150Frw, kongeraho iminsi itanu y’igifungo muri kasho ya polisi. Ni mu gihe iyo wagonze umukindo uhanishwa kwishyura amafaranga Miliyoni 1 Frw.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *