Depite Icyitegetse Venuste yeguye ku mirimo ye.

NEWS

Inteko Ishinga Amategeko yatangaje ko Icyitegetse Venuste wari Umudepite yandikiye Perezida w’Umutwe w’Abadepite amumenyesha ubwegure bwe ku mpamvu ze bwite.

Icyitegetse yari Umudepite ubarizwa muri Komisiyo ishinzwe kugenzura uko ingengo y’imari ya Leta itegurwa, ikoreshwa, n’uko umutungo wa Leta ucungwa.

Yari Umudepite ubarizwa mu Muryango wa FPR Inkotanyi watowe ahagarariye urubyiruko.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe imari n’Ubutegetsi, Sheikh Musa Fazil Harerimana, ubwo yabazwaga na IGIHE impamvu z’ubwegure bwa Icyitegetse yagize ati “Yatubwiye ko ari impamvu ze bwite. Keretse mwe mucukumbuye mukamenya izo arizo.”

Twagerageje kubaza Icyitegetse impamvu z’ubwegure bwe ntitwamubona ku murongo wa telefoni, kuko nimero ye itari iriho.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *