Google yaburiye abakoresha Gmail

NEWS

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google cyaburiye abokoresha serivisi yacyo ya Gmail, kwirinda gusubiza ubutumwa bubasaba gutanga ijambobanga (passwords) rya konti zabo za Gmail.

Iki kigo cyasobanuye ko abasaba aya makuru ari abatekamutwe, ndetse bageze ku makuru y’abantu barenga miliyari ebyiri binyuze mu makuru bibye ikindi kigo cyakoranaga na Google cya Salesforce.

Iki kigo cyavuze ko amakuru aba bajura babonye ari ay’ibanze ariyo mpamvu bari gukoresha ubutekamutwe bwo kwiyita impuguke mu bijyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo babone amakuru ahagije.

Itangazo Google yashyize hanze rivuga ko “Ubu buryo bushya buri gushyira igitutu ku bantu cyane cyane abakoreshaga uburyo bucungwa na Salesforce.”

Iki kigo cyasabye ko abantu batangira guhindura ijambobanga ryabo, no gukoresha uburyo bwo kurinda amakuru yawe buzwi nka ‘two-factor authentication’.

In this photo illustration, the Google Maps, Google Drive, Google Play Music, YouTube, Google, Gmail, Meet and Google Photos logos seen displayed on...

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *