Nyabihu: Barasaba ingurane z’ibyabo bimaze imyaka 3 byangijwe

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kinyababa, Akagari ka Rubaya, Umurenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, bavuga ko bamaze imyaka 3 basiragira ku ngurane z’ibyabo byangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi, bakaba bifuza ko inzego bireba zabafasha kubona ingurane. Abo baturage bavuga ko batewe igihombo n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi kuko wangije imitungo yabo inyuranye harimo imyaka, amashyamba n’ibiti […]

Continue Reading

Uganda: Abarimu barahiriye gukomeza imyigaragambyo

Ihuriro ry’Abarimu muri Uganda, UNATU, ryagaragaje ko rigomba gukomeza ibikorwa by’imyigaragambyo mu gihe inzego z’ubuyobozi zitagira icyo zikora ku cyo basaba. Perezida wa UNATU, Zadock Tumuhimbise, yavuze ko imyigaragambyo y’abarimu itagamije gusa imibereho myiza yabo ahubwo igamije umutekano ku banyeshuri b’ahazaza ha Uganda. Ati “Imyigaragambyo izakomeza mu bice bitandukanye kandi iki gikorwa gitandukanye cyane n’ibindi […]

Continue Reading

Amavugurura mu biciro by’amashanyarazi: Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15 Nzeri 2025

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Nzeri 2025 iyobowe na Perezida Kagame yamenyeshejwe ko harimo gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye. Mu byaganiriwe muri iyi nama y’Abaminisitiri harimo kuba abagerwaho n’amashanyarazi mu Rwanda ubu bageze kuri 85% mu gihe […]

Continue Reading

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zerekeje Cabo Delgado

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda berekeje mu butumwa bwo kubungabunga umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado mu gihugu cya Mozambique. Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, basezeye Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bwo […]

Continue Reading

Urujijo ku musaza w’i Karongi wasanzwe mu mugozi yapfuye

Seboyi Vincent w’imyaka 62, wo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, yasanzwe mu mugozi yapfuye, hakekwa ko yiyahuye, ariko ntihamenyekane icyaba cyabimuteye. Byabereye mu Mudugudu wa Kambogo, Akagari ka Nyarugenge Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi. Umugore wa nyakwigendera, Mukashema Claudine yavuze ko yavuye guhinga, asanga urugi rufungiye imbere, afata umwanzuro wo kurwica […]

Continue Reading

Rusizi: Umwana w’imyaka 2 n’amezi 7 yahiriye mu nzu akurwamo akiri muzima

Umwana  w’imyaka 2 n’amezi 7 yahiriye mu cyumba yari aryamyemo mu Mudugudu wa Ruzeneko, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi, ashya igice cy’umutwe, amaguru n’amaboko, akurwamo hasigaye gato ngo umuriro umukongore ariko akiri muzima. Uwo mwana w’umuhungu yahiriye mu nzu mu gihe se ukora akazi ko gucunga umutungo wa koperative yari amaze ibyimweru […]

Continue Reading

M23 yungutse abarwanyi bashya barenga 7000

Umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko wungutse abarwanyi bashya 7.437 bari bamaze amezi atandatu batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuhango wo kwinjiza aba barwanyi mu gisirikare witabiriwe n’umuyobozi w’ihuriro AFC, Corneille Nangaa Yobeluo, n’umuyobozi w’abarwanyi ba M23, Gen Maj […]

Continue Reading

Abishimiye urupfu rwa Charlie Kirk bari guhigwa bukware

Nyuma y’urupfu rw’Umunyamerika Charlie kirk, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bishimiye urupfu rwe, bari guhigishwa uruhindu. Charlie Kirk wamenyekanye nk’impirimbanyi y’intekerezo zishingiye ku gusubiza Amerika uko yahoze wanashinze umuryango wa Turning Point USA, yishwe arashwe ku wa 10 Nzeri 2025. Uyu wari inshuti ikomeye ya Perezida Donald Trump, yishwe ubwo yari ari gutanga […]

Continue Reading

Walikale: M23 yasubije inyuma abarwanyi ba Wazalendo

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wasubije inyuma abarwanyi b’ihuriro rya Wazalendo bashakaga kuwukura mu birindiro ufite ku Musozi wa Bueni muri Teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibyo byabaye mu mirwamo ikomeye yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ku itariki 13 ku musoza wa Bueni uri […]

Continue Reading

Gakenke: Polisi yafunze batandatu bacukuraga gasegereti na colta binyuranyije n’amategeko n’ababaguriraga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gakenke yafunze abantu batandatu bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya gasegereti na colta mu buryo butemewe n’amategeko, mu Mugezi wa Rutumba, bakaba bafunganwe n’abandi batatu bakekwaho kuyagura. Aba bose bafashwe mu rukererera rwo kuri iki Cyumweru, tariki 14 Nzeri 2025, mu Murenge wa Ruli, mu Kagari ka Jango. Umuvugizi […]

Continue Reading

Kigali: Abapangayi barashinja ba nyir’inzu kubazamuriraho ibiciro uko bishakiye

Iyo uganiriye n’abakodesha inzu zo guturamo (abapangayi) mu bice bitandukanye cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali, bakubwira ko babangamiwe na ba nyir’inzu bahora babongeza amafaranga y’ubukode mu buryo budasobanutse, nta n’ikintu bavuguruye ku nzu ngo ibe yasizwe n’irangi ise neza kurushaho. Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru, bavuga […]

Continue Reading