Uganda: Umuganga yirukanywe azira kuvuga ko azahatana mu matora ya Perezida

Dr. Deo Lukyamuzi Kizito, wari usanzwe ari inzobere mu kubaga mu bitaro bya Case biherereye i Nsambya muri Uganda, yirukanywe azira kuvuga ko aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Mutarama mu 2026. Dr. Deo Lukyamuzi Kizito yirukanywe ku wa 16 Nzeri 2025. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Case bwavuze ko bwirukanye Dr. Deo Lukyamuzi, kuko yafashe […]

Continue Reading

Iki ni igihe cyo gushyira Imbuto mu butaka- MINAGRI

Minisiteri y’Ubuhinzi, MINAGRI yatangaje ko imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga 2026A igeze kure, aho ubutaka bwateguwe buri ku kigero cya 74,6% mu gihe gutera bigeze kuri 15,6%; iki kikaba ari cyo gihe cyo gutera. ‎Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubuhinzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Dr. Florence Uwamahoro yavuze ko kuri ubu igihembwe cy’ihinga […]

Continue Reading

U Rwanda na Maroc basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, n’Urwego rushinzwe amagereza mu gihugu cya Maroc basinye amasezerano mu bijyanye no kugorora. Aya masezerano yasinywe mu gihe Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, yari yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we wo muri Maroc, DG Mohamed Salah Tamek. Ni ubutumire bugamije guteza imbere umubano w’inzego zombi. Umuvugizi w’Urwego rw’u […]

Continue Reading

RDF yababajwe n’impanuka ya drone yakomerekeje abana i Rutsiro

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko drone nto itagira abapilote yakoreye impanuka mu Karere ka Rutsiro ikomeretsa abanyeshuri batatu, bahita bajyanwa kwa muganga ngo bahabwe ubuvuzi. Iyi mpanuka yabaye ku wa 16 Nzeri 2025 saa Saba n’iminota 40 z’amanywa. Itangazo rya RDF risobanura ko ari drone nto itagira abapilote y’Ingabo z’u Rwanda yakoreshwaga mu myitozo. Riti […]

Continue Reading

RIB yafunze abakozi ba FERWAFA barimo Kalisa Adolphe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) barimo Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wayo. Ni mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa […]

Continue Reading

Musanze: Polisi yafunze babiri bafatanywe litiro zirenga 1000 z’inzoga bise “Muhenyina”

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafunze abagabo babiri bo mu Mirenge ya Muhoza na Muko, bafatanywe litiro zirenga 1000 z’inzoga zitemewe bengeraga mu ngo zabo. Aba bagabo bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, taliki ya 16 Nzeri 2025, ku bufatanye n’izindi nzego mu bikorwa byo gufata ibinyobwa bitemewe n’amategeko. Umuvugizi wa Polisi […]

Continue Reading

MINEDUC yatanze amabwiriza ku mashuri mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare amashuri y’inshuke kugeza ku makuru na kaminuza azaba ahagaritse ibikorwa hagamijwe imigendekere myiza y’irushanwa. Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025. Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rimenyesha amashuri yose ko muri iki gihe amasomo azahagarikwa by’agateganyo […]

Continue Reading

Ingabo z’u Rwanda zavuye abarenga 200 muri Centrafrique ku buntu

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique zigize amatsinda ya RWABG VII na RWAMED X yita ku buvuzi, zahaye serivisi z’ubuvuzi abarenga 200 bo mu Bitaro bya Sam-Ouandja ku buntu. Aba baturage basuzumwe ndetse banavurwa indwara zitandukanye bikorwa nta kiguzi batanze. Hasuzumwe indwara zirimo malaria indwara zo mu nda, iz’imikaya, iz’ubuhumekero, […]

Continue Reading

AFC/M23 ihamya ko abasirikare ba FARDC na Wazalendo bayiyunzeho ku bushake

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagaragaje ko ritahatiye abasirikare b’iki gihugu, Wazalendo n’abasivili kuryiyungaho, ahubwo ko babikoze ku bushake bwabo kandi babyishimiye. Byasobanuwe n’Umuyobozi wungirije w’iri huriro ushinzwe ubukungu n’imari, Freddy Kaniki Rukema, ubwo umushakashatsi Dr. Bojana Coulibaly yamwibutsaga ko hari raporo zavuze ko aba bantu binjijwe muri AFC/M23 ku […]

Continue Reading

Musanze: Ababyeyi basubiye ku ntebe y’ishuri byabahinduriye ubuzima

Mu Karere ka Musanze, bamwe mu babyeyi biyemeje gusubira mu ishuri, bavuga ko n’ubwo babanje kunengwa n’abaturanyi, barangije amasomo yabo neza kandi bibahindurira ubuzima. Bamwe bazamuwe mu ntera mu kazi, abandi bongererwa imishahara, bituma barushaho guteza imbere imiryango yabo. Manishimwe Fulgence w’imyaka 45, umubyeyi w’abana batatu, yarangije amasomo mu bijyanye n’amashanyarazi muri imwe muri Kaminuza […]

Continue Reading

Rusizi: Umukozi wo mu rugo yatawe muri yombi akekwaho gutwika umwana

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yataye muri yombi umukobwa wareraga umwana w’imyaka 2 wo mu Murenge wa Rwimbogo, nyuma y’uko uwo mwana yari agiye guhira mu nzu, Imana igakinga ukuboko. Abaturanyi b’iwabo w’uyu mwana bamutabaye yahiye ku gice cy’umutwe, yihishe mu nguni y’inzu. Icyo gihe umukozi umururera yavuze ko yamukarabije aramuryamisha ashiduka […]

Continue Reading