Urujijo ku musaza w’i Karongi wasanzwe mu mugozi yapfuye

NEWS

Seboyi Vincent w’imyaka 62, wo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, yasanzwe mu mugozi yapfuye, hakekwa ko yiyahuye, ariko ntihamenyekane icyaba cyabimuteye.

Byabereye mu Mudugudu wa Kambogo, Akagari ka Nyarugenge Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi.

Umugore wa nyakwigendera, Mukashema Claudine yavuze ko yavuye guhinga, asanga urugi rufungiye imbere, afata umwanzuro wo kurwica kuko yumvaga hasa n’aharimo umuntu.

Yavuze ko yageze mu nzu agasanga umugabo we mugozi yapfuye, ariko ko atazi icyateye uyu musaza kwiyambura ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarugenge, Mukamana Marceline, yabwiye IGIHE ko urupfu barumenye, icyakora avuga ko bataramenya icyamuteye kwiyahura.

Ati “Kugeza izi saha icyamuteye kwiyahura ntabwo tukizi kuko nta makimbirane mu rugo rwe twari tuzi. Abavuga ko ashobora kuba yiyahuye kubera amadeni ntabwo aribyo kuko yari umuntu ukuze, nta deni rya banki yagiraga, nta n’umuntu uzwi yari abereyemo umwenda”.

Gitifu Mukamana avuga ko abaturage badakwiye kwihererana ibibazo akabagira inama y’uko uwumvise afite ikibazo yajya ashaka mugenzi we akakimuganiriza, yabona nta muturage yizeye akegera ubuyobozi akabugezaho ikibazo afite bukamugira inama.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *