Rutsiro: Abantu 8 bakurikiranyweho gutema inka y’umuturage

Kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro hafungiye abagabo 8 bakurikiranyweho gutema inka y’umuturage witwa Baturahenshi Jonas,wo mu Mudugudu wa Gakoko, Akagari ka Kagusa, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro, bakayica ibitsi by’amaguru yombi, bamwihimuraho ku makara yabo yabambuye batemaga mu ishyamba yacungaga. Umuturanyi w’uwatemewe inka yavuze ko intandaro bakeka y’itemwa ryayo […]

Continue Reading

Bugesera: Uwahoze ari umupasiteri yasanzwe mu buriri bw’umugore utari uwe yapfuye

Umugabo wahoze ari umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR witwaga Rwigema Donatien yasanzwe mu bururiri buri mu nzu y’icyumba kimwe yari yararanyemo n’umugore utari uwe, yapfuye. Ibyo byabereye mu Murenge wa Nyamata mu Kagari ka Kanazi mu Mudugudu wa Musagara, ku Cyumweru, tariki 5 Ukwakira 2025 mu masaha y’igicamunsi. TV1 yatangaje ko nyakwigendera yari yageze muri […]

Continue Reading

Ubuziranenge bwongereye icyizere cy’u Rwanda mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Nsengiyumva Justin, yatangaje ko nyuma y’aho u Rwanda rwimakaje ubuziranenge mu bucuruzi, byagize uruhare rukomeye mu gutuma bugirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga, ashimangira ko ari inkingi y’iterambere rirambye. Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku Buziranenge (ISO Annual Meeting […]

Continue Reading

Auto 24 yatanze imodoka 23 zitangiza ikirere

Ikigo gicuruza imodoka cya Auto24 cyahaye sosiyete itwara abagenzi mu Rwanda ya Kimu Transport imodoka 23 zitangiza ikirere. Ibi byabaye ku wa 4 Ukwakira 2025, ku cyicaro gikuru cya Auto24. Raporo y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) igaragaza ko mu bihumanya ikirere, imyuka isohorwa n’imodoka iri mu biza ku isonga ku gipimo cya 40%. Ibi […]

Continue Reading

Scientists and Policy Makers Chart the Future of Africa’s Higher Education and Skills Development

The Partnership for Skills in Applied Sciences, Engineering and Technology (PASET) held Governance Meetings and High-Level Policy Dialogue in Nairobi, Kenya between 24–25 September bringing together ministers of education, senior policymakers, academia and researchers to chart the future of higher education and skills development in Africa. All PASET’s key governance organs, including the Governing Council, […]

Continue Reading

Ingabo za Uganda n’iza Somalia zafashe agace kari mu maboko ya Al-Shabaab

Ingabo za Uganda n’Iza Somalia ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia zisubije agace ka Awdheegle gaherereye mu majyepfo y’iki gihugu kari karigaruriwe n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab. Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko abasirikare bacyo ku bufatanye n’aba Somalia, bafashe Awdheegle ku wa 5 Ukwakira 2025 mu bikorwa bya “Operation Silent Storm” bimaze iminsi mu guca intege […]

Continue Reading

Minisitiri Biruta yashimangiye ko u Rwanda rutazacika intege mu guharanira imibanire myiza na RDC

Minisitiri w’Umutekano, akaba Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD), Dr. Vincent Biruta, yabwiye abayoboke baryo ko u Rwanda rutazacika intege ku ntambwe zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ubwo icyo gihugu cyo gikomeje kugenda biguru ntege ku byemeranyijwe. Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho mu nama y’abagize Biro […]

Continue Reading

Gen Makenga yashimangiye ko ashaka gukura Tshisekedi ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Maj Sultani Makenga, yashimangiye ko afite intego zo gukura ku butegetsi, Perezida Félix Tshisekedi. Ubu butumwa yabuhaye abarwanyi bashya 9.350 bari bamaze amezi batorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Tchanzu, teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, tariki ya […]

Continue Reading

Hamas yahakanye amakuru yo gushyira intwaro hasi

Umutwe wa Hamas, ku Cyumweru wahakanye amakuru yanyuze mu binyamakuru avuga ko witeguye gushyira intwaro mu maboko y’inzego mpuzamahanga, mu kubahiriza gahunda y’amahoro ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, igamije guhagarika intambara. Amakuru yari yatangajwe mu gitondo cy’uwo Munsi yemezaga ko Hamas yemeye gushyira intwaro zayo mu maboko y’urwego ruhuriweho na […]

Continue Reading

Bwa mbere u Buyapani bugiye kuyoborwa n’umugore

Nyuma ya ba minisitiri b’intebe b’abagabo 63 bayoboye u Buyapani kuva mu 1885, Madamu Sanae Takaichi w’imyaka 64 yatorewe kuyobora Ishyaka rya ‘Liberal Democratic Party (LDP)’ riri ku butegetsi bimushyira mu mwanya wo kwemezwa nka Minisitiri w’Intebe. Takaichi yatorewe kuyobora LDP ku wa Gatandatu tariki 4 Ukwakira 2025. Ni nyuma yo kugerageza kugera kuri uwo […]

Continue Reading

Mu Rwanda hamuritswe ishuri rigendanwa ryiswe ’DigiTruck

Guverinoma y’u Rwanda yasoje igice cya mbere cy’umushingwa uzwi nka ‘“Rwanda Smart Education’ wo kwimakaza ikoranabuhanga rigezweho mu bigo by’amashuri, hishimirwa ibigo 1500 byegejejwemo internet yihuta ndetse hanamurikwa ‘DigiTruck’, ikamyo yifitemo ikoranabuhanga rihambaye izajya ifasha ibigo bitagerwaho na internet. ’DigiTruck’, izajya izenguruka mu mashuri yo mu turere 30 tw’u Rwanda ataragerwaho n’amashanyarazi, ikazifashishwa mu kwigisha […]

Continue Reading