Ikigo gicuruza imodoka cya Auto24 cyahaye sosiyete itwara abagenzi mu Rwanda ya Kimu Transport imodoka 23 zitangiza ikirere.
Ibi byabaye ku wa 4 Ukwakira 2025, ku cyicaro gikuru cya Auto24.
Raporo y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) igaragaza ko mu bihumanya ikirere, imyuka isohorwa n’imodoka iri mu biza ku isonga ku gipimo cya 40%.
Ibi biri mu byatumye Auto24 isanzwe izwiho gucuruza imodoka zidahumanya ikirere igirana imikoranire na Kimu Transport ikora ubwikorezi kuyigurisha imodoka zitangiza ikirere ariko bakazajya bazishyura mu byiciro.
Umuyobozi wa Auto24 Rwanda, Ivan Ruzibiza, yavuze ko impamvu bahisemo gukorana na Kim Transport ari ukubera ko ibi bigo byombi bihuje intego imwe yo gukurikiriza amabwiriza ya Leta yo kugabanya imodoka zihumanya ikirere mu gihugu.

Ati “icyatumye tubashaka kugira ngo dukorane nabo ni uko bari bafite intego zimeze kimwe nk’izo dusanzwe dufite zo gukwirakwiza mu Rwanda imodoka zikoresha amashyanyarazi, bijyanye n’ikirecyezo Leta yacu yihaye.”
Yakomeje avuga ko izi modoka zatanzwe ari icyiciro cya mbere kubera ko bateganya ko mu cyiciro gikurikiraho bazaha iyi sosiyete imodoka zikoresha amashanyarazi gusa.
Uyu muyobozi yagaragaje ko hari undi mumaro ukomeye w’izi modoka kubera ko n’amafaranga abashoferi bakoreshaga banywa lisansi agiye kugabanuka kubera ko izi modoka zizajya zibasha no gukoresha amashanyarazi.
Ati “Aho ubundi imodoka itwara abagenzi isanzwe inywa litiro 10 cyangwa 12 za lisansi, izi toyota zo zizajya zikoresha litiro ziri hagati ya 4 na 5. Hanyuma ayo mafaranga bakazajya bayifashisha mu guteza imbere abanyamuryango ndetse n’imiryango yabo.”
Umuyobozi Mukuru wa Kimu Transport, Nkunziryayo Jean Pierre, yagaragaje ko bishimiye kuba bagiye kuzajya batwara imodoka zitangiza ikirere cy’u Rwanda.
Ati “Twishimiye kuba twashyikirijwe imodoka nziza kandi zigendanye na gahunda ya Leta idukangurira gukomeza gukoresha ibinyabiziga bidahumanya ikirere kandi ibi bizadufasha kutugirira inyungu kubera ko tuzajya dukoresha lisansi nkeya.”
Izi modoka zatanzwe ni izo mu bwoko bwa Toyota Corolla Levin PlugIn Hybrid.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko guhumana kw’ikirere bigira ingaruka ku buzima bw’abantu cyane cyane abagore batwite, abana n’abafite indwara zidakira, bikanongera ibyago byo kurwara Kanseri y’ibihaha, uburwayi bw’umutima, Asma n’izindi ndwara z’ubuhumekero.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

