U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda barenga 380 babaga muri RDC

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 382 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko byagenze no ku byiciro byabanje, aba Banyarwanda biganjemo abagore n’abana binjiriye ku mupaka munini w’u Rwanda na RDC uzwi nka La Corniche. Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC […]

Continue Reading

Kivu y’Amajyepfo: M23 iri gusatira santere ya Shabunda

Umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri gusatira santere ya Shabunda mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihe ikomeje guhangana n’ihuriro ry’ingabo za Leta n’imitwe ya Wazalendo. Teritwari ya Shabunda ni igice cy’ingenzi kuri Leta ya RDC kuko ikungahaye ku mabuye y’agaciro menshi, arimo zahabu. Ingabo za Leta […]

Continue Reading

Ubusazi ni uguhora usubiramo ikintu kimwe ugategereza umusaruro utandukanye – Amb. Bakuramutsa kuri RDC

Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève mu Busuwisi, yavuze ko kuba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihora yegeka ibibazo byayo ku Rwanda ikirengagiza umuzi nyawo w’ibibazo by’umutekano muke muri icyo gihugu, bidashobora gutuma haboneka umuti urambye wo kubikemura. Yabigarutseho kuri uyu wa 7 […]

Continue Reading

U Rwanda rwemerewe kujya rukoresha ikirere cy’ibihugu 12 rutiriwe rusaba uruhushya

Abadepite batoye amategeko yemerera kwemeza burundu amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, yasinywe hagati y’u Rwanda n’ibihugu 12, aya masezerano akaba arwemerera gukoresha ikirere cy’ibyo bihugu rutiriwe rubisaba uruhushya. Ibyo bihugu ni Eswatini, Guinea Conakry, Georgia, Canada, Liberia, Malawi, Mali, Oman, Pologne, Suriname, France na Zimbabwe. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimy Gasore asobanura iby’aya […]

Continue Reading

RIB yafunze ushinzwe ubuzima mu Karere ka Gasabo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’Imibereho mu Karere ka Gasabo. Akurikiranweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke y’amafaranga kugirango atange icyangombwa cyemerera Dispensaire kuba Poste de santé. Uwo muyobozi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko. Ni mu gihe dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku ya 31 Ukwakira. RIB yibukije abaturarwanda […]

Continue Reading

Nyabihu: Abakozi b’Akarere batandatu n’umunani bo muri IBUKA bafunzwe

Abakozi batandatu b’Akarere ka Nyabihu n’abayobozi umunani bo mu muryango IBUKA muri aka Karere bafunzwe ku wa 6 Ukwakira 2025 bakurikiranyweho uburiganya mu myubakire y’inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu bakozi bafunzwe harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza, umukozi ushinzwe gutanga uburenganzira bwo kubaka n’abandi bakozi bo muri ayo […]

Continue Reading

Byari agatereranzamba! Ibyo Kagame yasanze mu ngabo za RPA ku munsi wa mbere avuye muri Amerika

Tariki 2 Ukwakira 1990 wari umunsi w’icuraburindi ku basirikare ba RPA bari bamaze amasaha make batangiye urugamba rwo kubohora igihugu. Maj Gen Fred Rwigema yarishwe, ibintu byose bihindura isura, abasirikare bata icyizere, bigera aho bamwe bashaka gusubira inyuma. Umunsi umwe Gen (Rtd) James Kabarebe we yigeze kuvuga ko iyo Perezida Kagame atahagoboka, urugamba rwo kubohora […]

Continue Reading

Kicukiro: Barindwi bakekwaho kwamburira abagenzi kuri Gare ya Nyanza bafashwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Gatenga w’Akarere ka Kicukiro yataye muri yombi abantu barindwi bakekwaho kwamburira abagenzi mu gashyamba kari inyuma ya Gare ya Nyanza no kunywa ibiyobyabwenge. Hashize igihe abagenzi bategera imodoka muri Gare ya Nyanza bagaragariza inzego z’ubuyobozi ko hari abajura banywa urumogi, bakihisha muri aka gashyamba, babona umugenzi bakamwambura ibyo […]

Continue Reading

Kicukiro: Barindwi bakekwaho kwamburira abagenzi kuri Gare ya Nyanza bafashwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Gatenga w’Akarere ka Kicukiro yataye muri yombi abantu barindwi bakekwaho kwamburira abagenzi mu gashyamba kari inyuma ya Gare ya Nyanza no kunywa ibiyobyabwenge. Hashize igihe abagenzi bategera imodoka muri Gare ya Nyanza bagaragariza inzego z’ubuyobozi ko hari abajura banywa urumogi, bakihisha muri aka gashyamba, babona umugenzi bakamwambura ibyo […]

Continue Reading

Rusizi: Uwasozaga amashuri abanza yapfuye arohamye mu kiyaga

Muhawenayo Elysé w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, akaba yabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka  Cyangugu, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, yapfuye arohamye mu Kiyaga cya Kivu. Bivugwa ko uwo mwana w’ingimbi yarohamye ubwo yari yajyanye na bagenzi be koga  kandi atabizi nta n’umwambaro w’ubwirinzi yambaye. Uyu mwana abyarwa […]

Continue Reading

Karongi: Ibendera ry’Akagari ka Buhoro ryibwe abaharinda basinziriye

Ibendera ry’Akagari ka Buhoro mu Murenge wa Gishyita, Akarere ka Karongi ryibwe, umuzamu n’abanyerondo babiri batabwa muri yombi kuko bavuga ko ryibwe mu gihe bose bari basinziriye. Abo bagabo uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gishyita mu gihe iperereza rikomeje, kandi ubuyobozi bufite icyizere ko bashobora hutanga amakuru y’ibura ryaryo. Umwe […]

Continue Reading