RDC: Umunyamakuru wa Televiziyo y’Igihugu yashishikarije abaganga kwica abayobozi ba M23 n’imiryango yabo

Umunyamakuru ukorera Televiziyo y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC), Yves Abdallah Makanga, yamaganywe na bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu nyuma yo gutangaza amagambo arimo ivangura n’urwango, aho yasabye abaganga gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo kwivugana abayobozi b’Ihuriro AFC/M23 n’abo mu miryango yabo. Ibi yabivugiye mu kiganiro cya RTNC cyatangijwe na Minisitiri […]

Continue Reading

Musanze: Umusore na nyina bafatanywe udupfunyika 2500

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafatanye umusore na nyina udupfunyika 2520 tw’urumogi, bakwirakwizaga hirya no hino mu gihugu. Uru rumogi rwafatiwe mu nzu babamo nyuma y’uko abaturage batanze amakuru ko bamwe mu bagize uwo muryango bakora ibikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Rwafashwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge, aho bafatiwe mu Mudugudu wa Kiryi, […]

Continue Reading

Iyi nzira y’amahoro igomba gutanga umusaruro – U Rwanda nyuma y’ukwinangira kwa RDC

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko urugendo ruganisha ku mahoro u Rwanda na RDC birimo bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rugomba gutanga umusaruro uko byagenda kose, nubwo Leta ya Congo ikomeje kugenda biguru ntege. Intumwa z’u Rwanda n’iza RDC ziherutse guhurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo […]

Continue Reading

Urubyiruko ruba muri Afurika y’Epfo rwanyuzwe n’iterambere ry’u Rwanda

Itsinda rya mbere ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo ryatangiye uruzinduko rw’iminsi 10 mu Rwanda, rwanyuzwe no gusanga igihugu bakomokamo gitera imbere ku buryo bw’intangarugero. Iryo tsinda ryageze i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ukwakira 2025, muri urwo ruzinduko rwateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa. Kazenga Rukundo, ni […]

Continue Reading

AFC/M23 yungutse abakomando bashya barenga 9 000

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryungutse abakomando bashya 9 350 bamaze igihe bahabwa imyitozo itandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru. AFC/M23 yungutse abakomando bashya, basoje imyitozo y’ibanze bari bamazemo igihe mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare cya Tchanzu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuhango wo kwinjiza abakomando bashya 9 350 mu basirikare […]

Continue Reading

Rubavu: Police ku bufatanye n’inzego z’ibanze, yafashe abantu 2 bafatanywe inoti 9 za 2000Rwf zikiri ku mpapuro

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe abantu babiri bakekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano, bafatanyije na simukadi 12 zikoreshwa mu gutuburira abaturage. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abafashwe bakurikiranwe hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage bo […]

Continue Reading

Uko byagenze hagati y’itariki ya 4 na 5 Ukwakira 1990 hatangira Operation Noroît y’Abafaransa baje gutabara Habyarimana

Mu gitondo cya tariki 5 Ukwakira mu 1990, urujijo rwari rwose ku bari batuye Umujyi wa Kigali. Mu ijoro ryari ryakeye, ni ukuvuga tariki ya 4 ishyira iya 5 Ukwakira, mu bice byose by’Umujyi wa Kigali haraye humvikana urufaya rw’amasasu. Hari nyuma y’iminsi ine FPR-Inkotanyi n’ingabo za RPA zari ziyishamikiyeho, batangije urugamba rwo kubohora igihugu. […]

Continue Reading

Abayobozi b’amashuri ya TVET bahuguwe ku kwigisha ku buzima bw’imyororokere

Abayobozi b’ibigo by’amashuri y’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro hirya no hino mu gihugu bahuguwe kuri gahunda yo kwigisha abanyeshuri ubumenyi ku buzima bw’imyororokere bujyanye n’icyiciro cy’imyaka abanyeshuri barimo. Ni amahugurwa yakozwe mu ntara zose z’igihugu aho yasorejwe mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Ukwakira 2025. Yateguwe n’Imbuto Foundation ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri y’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro […]

Continue Reading

U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku buzima bwo mu mutwe

U Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga y’Abaminisitiri b’Ubuzima ku rwego rw’Isi yiga ku buzima bwo mu mutwe, izaba mu 2026. Ibi byatangajwe ubwo hasozwaga inama nk’iyi yari imaze iminsi ibiri ibera i Doha muri Qatar, aho abayobozi b’ubuzima ku rwego rw’Isi bagaragaje ko impamvu u Rwanda rwatoranyijwe kuzakira iyi nama ari ukubera rwakomeje kugaragaza imbaraga zo […]

Continue Reading

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abofisiye barenga 600

Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa 4 Ukwakira 2025 yazamuye mu ntera abofisiye 632 bari bafite ipeti rya Sous-Lieutenant. Ibiro by’ingabo z’u Rwanda bisobanura ko aba basirikare bose bahawe ipeti rya Lieutenant, kandi ko iki cyemezo gitangira gukurikizwa kuva itangazo rigisohoka. RDF ni urwego rukorera Abanyarwanda, rurinda ubusugire bw’igihugu, […]

Continue Reading

Brian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame mu bofisiye bato bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda

Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ari mu bofisiye bato bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda. Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2025 ni bwo RDF yinjiza abofisiye bato 1029 barimo 42 bize mu mashuri ya Gisirikare hanze y’u Rwanda. Ibirori byo gusoza ayo mahugurwa no kwambikwa ipeti birabera mu Ishuri […]

Continue Reading