Nyabihu: Abakozi b’Akarere batandatu n’umunani bo muri IBUKA bafunzwe

NEWS

Abakozi batandatu b’Akarere ka Nyabihu n’abayobozi umunani bo mu muryango IBUKA muri aka Karere bafunzwe ku wa 6 Ukwakira 2025 bakurikiranyweho uburiganya mu myubakire y’inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bakozi bafunzwe harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza, umukozi ushinzwe gutanga uburenganzira bwo kubaka n’abandi bakozi bo muri ayo mashami.

Hafunzwe kandi Perezida wa IBUKA muri aka karere n’abandi bayobozi bo muri uyu muryango mu mirenge irindwi yagombaga kubakwamo inzu 17 z’abarokotse jenoside.

Amakuru  dukesha IGIHE yemeza ko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) batangiye iperereza kuri aba bakozi n’abayobozi nyuma y’aho bimenyekanye ko hubatswe inzu 15 muri 17 zateganyijwe, na ntizubakwe uko bikwiye.

Nko mu Kagari ka Mutaho mu Murenge wa Rambura, byagaragaye ko hari inzu ebyiri zitarangiye neza, kuko hari ibikoresho bitahageze, nyamara abakoraga iyo mirimo basinya ko byose byakozwe neza.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yemeje ko aba bantu bose bafunzwe, asobanura ko bakurikiranyweho ibyakozwe nabi muri gahunda yo kubaka izi nzu.

Guverineri Ntibitura yasobanuye ko abafunzwe bari kubazwa inshingano
Guverineri Ntibitura yasobanuye ko abafunzwe bari kubazwa inshingano

Guverineri Ntibitura yagize ati “Amakuru yo gufatwa kwabo twayamenye mu gitondo nubwo baraye bafashwe. Barimo kubazwa inshingano ku nzu 17 z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi zagombaga kubakwa mu mirenge irindwi, bikekwa ko hari ibyazikozweho nabi.”

Yasabye abakozi gukora inshingano neza kandi bakirinda kuzikoramo amakosa ndetse yibutsa abaturage ko nta gikuba cyacitse muri aka Karere, kuko bazakomeza guhabwa serivisi.

Ati “Abaturage barakomeza guhabwa serivisi, kuko hari ibiteganywa n’amategeko kuko umuntu iyo adahari inshingano ze zikorwa n’undi cyangwa uko asimburwa, kandi abakozi bakore inshingano zabo birinda amakosa.”

Abafunzwe ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Jenda.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *