U Bufansa bwakajije uburyo bwo guha viza abadipolomate ba Algeria

Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko ishaka gusesa amasezerano ku buryo Abadipolomate bo muri Algeria bahabwa viza yemejwe mu 2013, kubera umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi. Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yafashe icyemezo cyo gukaza uburyo bwo gutanga viza ku badipolomate b’igihugu cya Algeria, kubera ko iki gihugu cyanze kwakira abantu bacyo birukanywe mu Bufaransa. […]

Continue Reading

Zimbabwe yashimiye Perezida Kagame wayisabiye gukurirwaho ibihano

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Zimbabwe, Prof. Dr. Amon Murwira, yagaragaje ko igihugu cye gishimira cyane uruhare Perezida Paul Kagame yagize, mu kugifasha kumvikanisha ijwi ryacyo mu rugamba rwo gukurirwaho ibihano by’ubukungu. Mu 2000 ubwo Zimbabwe yari iyobowe na Robert Mugabe, yafashe icyemezo cyo kwisubiza ibikingi byari mu maboko y’abazungu bari barabigabanye mu gihe […]

Continue Reading

Musanze: Umusore yishwe no kwiyahuza umuti witwa ‘Rocket’

Nzeyimana w’imyaka 26 wo mu Mudugudu wa Gatindoru, Akagari ka Rungu, Umurenge wa Gataraga, mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umusore wiyahuye anyoye umuti uzwi ku izina rya Rocket, wica udukoko ariko ukaba uvugwaho no kuba uburozi bushobora no kwica umuntu uwunyoye. Ni inkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa Gatat tariki 6 Kanama 2025, […]

Continue Reading

U Rwanda rwashimiye Zimbabwe guharanira amahoro muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye iya Zimbabwe ko mu buyobozi bwayo mu Muryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) yashyize imbaraga zifatika mu gushyigikira gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane Amb Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, yabikomojeho ku wa Gatatu tariki ya 6 Kanama […]

Continue Reading

Mu mezi 2, gutanga ibyangombwa byo kubaka inzu zihariye bizasubukurwa

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yavuze ko igihe cyo guhagarika by’agateganyo gutanga ibyangombwa byo kubaka inzu zitagenewe guturwamo ahagenewe imiturire, kitazarenza amezi abiri. MININFRA igaragaza ko ibyangombwa by’ikoreshwa ryihariye ry’ubutaka byemerera ibikorwa by’ubwubatsi bitari bisanzwe byemewe muri ako gace, ariko bikaba byakwemerwa mu gihe byujuje ibisabwa kugira ngo hirindwe ingaruka mbi nko kongera urusaku cyangwa umuvundo […]

Continue Reading

Biganiro Antha ‘Munda y’isi’ yatawe muri yombi

Biganiro Antha wahoze ari umunyamakuru ubu akaba ashakira abakinnyi n’abatoza abakipe (Agent) yatawe muri yombi i,mu gihe hakorwa iperereza ku mafaranga ya APR FC yanyerejwe. Amakuru avuga ko yatawe muri yombi ubwo yaravuye muri Uganda aho yaravuye kureba imikino ya CHAN Aho yaraje kureba umukino wahuje Gorilla FC  na Rayon Sports. Uyu mukina warangiye Rayon […]

Continue Reading

Umubare w’ingagi mu Birunga wageze kuri 1063 uvuye kuri 880

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umubare w’ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga wageze ku 1063 uvuye kuri 880 wariho mu 2012. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Irene Murerwa, kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Kanama 2025, mu itangazo uru rwego rwashyize ahagaragara rumenyesha ko u Rwanda rugiye […]

Continue Reading

Minisitiri Amb Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zimbabwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Olivier yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zimbabwe, Prof. Dr. Amon Murwira, uri i Kigali mu nama ya Komisiyo y’Ubutwererane hagati y’u Rwanda na Zimbabwe. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye nyuma y’amasezerano yagiye asinywa n’ingendo z’abayobozi b’ibihugu byombi. Abaminisitiri bombi bagiranye ibiganiro kuri uyu wa […]

Continue Reading

FDLR na FARDC byagabye ibitero ku Banyamulenge

Umutwe wa MRDP – Twirwaneho watangaje ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa FDLR byagabye ibitero ku Banyamulenge batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu cyumweru gishize, Twirwaneho yatangaje ko hari abarwanyi ba FDLR bari gutorezwa mu Burundi kugira ngo bifatanye na FARDC, Ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo mu kugaba […]

Continue Reading

Abayobozi bibukijwe ko inama zidakwiye kudindiza serivise baha abaturage

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko inama z’akazi baba barimo zidakwiye kudindiza serivisi baha abaturage. Ni mu gihe hakiri abaturage bavuga ko hari serivisi babona bitinze abandi ntibazihabwe. Ahatangirwa serivisi mu nzego z’ibanze zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, haba mu tugari no mu mirenge, benshi mu baturage usanga bagaragaza kutanyurwa n’imitangire y’izo serivisi […]

Continue Reading

Kubona visa y’Amerika bigiye kujya bisaba ingwate

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kujya zisaba abanyamahanga bo mu bihugu bimwe na bimwe gutanga ingwate ya 15.000$ kuri visa z’ubukerarugendo cyangwa se z’ubucuruzi. Iyi gahunda yatangajwe ku wa 5 Nyakanga 2025 nk’imwe mu ngamba za Perezida Donald Trump zo gukumira abimukira barenze igihe bemerewe kuba muri Amerika n’abandi badafite ibyangombwa. Biteganyijwe […]

Continue Reading