Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko inama z’akazi baba barimo zidakwiye kudindiza serivisi baha abaturage.
Ni mu gihe hakiri abaturage bavuga ko hari serivisi babona bitinze abandi ntibazihabwe.
Ahatangirwa serivisi mu nzego z’ibanze zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, haba mu tugari no mu mirenge, benshi mu baturage usanga bagaragaza kutanyurwa n’imitangire y’izo serivisi bamwe bakemeza ko banasiragizwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, avuga ko bene ibi bibazo akenshi biterwa n’ubwinshi bw’abasaba serivisi, ariko akaba asanga hakwiye kongerwa imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga.
Mu Karere ka Gasabo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Dr Umuhoza Rwabukumba, avuga ko iki kibazo cyahahoze, ariko bagifatiye ingamba ku buryo n’umuturage wahasabaga serivisi, ashimangira ko zagikemuye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Havugimana Joseph Curio, avuga ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, anibutsa ko inama zidakwiye kudindiza serivisi, kuko ari zo abenshi batanga nk’impamvu zituma batabonera umwanya abaturage.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), y’umwaka wa 2023-2024, igaragaza ko abaturage bishimiye imitangire ya serivisi ku gipimo cya 76.5%.
Serivisi zo mu irangamimerere n’iz’ubutaka ni zimwe mu zivugwamo ibibazo byo gutinza abaturage bakavuga ko kuzibona bisaba kwihangana.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

