U Bufansa bwakajije uburyo bwo guha viza abadipolomate ba Algeria

NEWS
Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko ishaka gusesa amasezerano ku buryo Abadipolomate bo muri Algeria bahabwa viza yemejwe mu 2013, kubera umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yafashe icyemezo cyo gukaza uburyo bwo gutanga viza ku badipolomate b’igihugu cya Algeria, kubera ko iki gihugu cyanze kwakira abantu bacyo birukanywe mu Bufaransa.

Ibaruwa Perezida Macron yandikiye Minisitiri w’Intebe François Bayrou, yavuze ko kugira ngo bashobore guhangana n’ibibazo by’abimukira bisaba gufata ingamba ziremereye.

Yagize ati “Ubufaransa bugomba kuba igihugu gikomeye kandi cyubashywe. Icyo cyubahiro gishobora gutangwa gusa n’abafatanyabikorwa bacyo ndetse natwe tukabubaha. Iri ni ihame risanzwe kandi rinareba na Algeria.”

Macron yasabye ko amasezerano yo guha viza idafite imbogamizi yemejwe mu 2013 ku badipolomate ba Algeria ahagarikwa, ashingiye ku mpungenge z’uko hari ikibazo cy’abimukira ndetse n’umutekano.

Yanasabye ibindi bihugu bikoreshwamo viza ya Schengen gufasha u Bufaransa gushyira mu bikorwa aya mabwiriza mashya yo gukaza ibisavwa mu guha viza abadipolomate ba Algeria.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *