Hoteli Château le Marara yabaye iciro ry’imigani kubera serivise mbi

NEWS

Hoteli Château le Marara iherereye mu Karere ka Karongi, ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ivugwaho gutanga serivisi zitari ku rwego rwifuzwaga mu bukwe bw’abageni Uwera Bonnette na Shadadi Musemakweri.

Ni ubukwe bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie n’abavandimwe be bahuriye mu cyo bise Mäckenzies, nyirasenge Jeanine Noach n’abandi batandukanye barimo n’abanyamahanga bari baturutse hanze y’u Rwanda.

May be an image of 2 people, suit and wedding

Nubwo ubukwe bwari bwiteguwe neza ku ruhande rw’abageni, serivisi zatanzwe na hoteli Château le Marara zanenzwe na benshi mu bashyitsi bitabiriye ibirori, aho bavuga ko batinze guhabwa amafunguro, abandi bakavuga ko batitabwagaho uko bikwiye, bigatuma ibirori bisiga igitotsi ku izina ry’iyi hoteli.

Ibi byatumye abantu batandukanye batangira gusaba ubuyobozi bw’iyi hoteli kwisuzuma no kunoza serivisi batanga, cyane ko Château le Marara isanzwe ifatwa nk’ahantu hihariye habereye kwakira ibirori bikomeye.

Kugeza ubu, nta tangazo na rimwe ubuyobozi bwa hoteli Château le Marara burashyira hanze ngo busobanure cyangwa bugaragaze aho byapfiriye.

May be an image of 1 person and food

Banenze cyane amafunguro bahawe muri iyi Hoteli

May be an image of watermelon

CHATEAU LE MARARA - Updated 2025 Prices & Hotel Reviews (Kibuye, Rwanda)

Château le Marara isanzwe ifatwa nk’ahantu hihariye habereye kwakira ibirori bikomeye.

 

 

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *