Burera: Abantu babiri bakubiswe n’inkuba bahita bapfa.

NEWS

Abagabo babiri bo mu Karere ka Burera mu mirenge ya Rwerere na Cyeru, bakubiswe n’inkuba barapfa.

Byabaye ku wa 03 Gicurasi 2026.

Aba baturage barimo umugabo w’imyaka 39 wo mu Murenge wa Rwerere, Akagari ka Gacundura mu Mudugudu wa Sarambwe, wakubiswe n’inkuba Saa Munani n’Igice.

Uyu mugabo asize umugore n’abana bane, ndetse inkuba ikaba yamukubise ari kumwe na bo bose mu nzu.

Undi ni umugabo w’imyaka 56, wari utuye mu Murenge wa Cyeru, Akagari ka Ruyange ho mu Mudugudu wa Gatagarajite. Inkuba yamukubise avuye gushaka ubwatsi bw’inka.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline aganira n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yihanganishije abo mu miryango yabuze ababo, avuga ko ubukangurambaga bwo kwirinda inkuba babukomeje.

Ati “Ni byo koko, abaturage babiri babuze ubuzima kubera ibiza by’inkuba. Twihanganishije imiryango yabuze ababo.”

Uretse mu Karere ka Burera, ku wa 3 Gicurasi 2026, inkuba yishe abandi bantu batanu bo mu turere twa Rubavu na Rutsiro

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *