Perezida Kagame yavuze ku mubano w’u Rwanda na Tanzania, asaba ibihugu by’Akarere kunga ubumwe.

NEWS

Perezida Paul Kagame yashimye mugenzi we wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, wamwakiriye, ashimangira ko bagiranye ibiganiro bigamije gushyira imbaraga mu mubano ibihugu byombi bisanganywe, anasaba ibihugu byo mu karere kunga ubumwe.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, ubwo yagiriraga uruzinduko rw’umunsi umwe muri Tanzania.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu, bagirana ibiganiro byabahuje bonyine ndetse n’ibiganiro byahuje ba Minisitiri bigamije kongera imbaraga mu mikoranire.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Paul Kagame yagaragaje ko Tanzania ari umufatanyabikorwa w’ingenzi ku bukungu bw’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Yifashishije urugero rw’icyambu cya Dare- es Salam u Rwanda runyuzaho ibicuruzwa byinshi, ashimangira uruhare rwa Tanzania mu korohereza ibihugu nk’u Rwanda kugera ku isoko mpuzamahanga.

Yakomeje ati “Tanzania ni umufatanyabikorwa w’ingenzi k’u Rwanda. Mu myaka myinshi ishize, twateje imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye by’umwihariko ubucuruzi n’ubwikorezi mu korohereza u Rwanda kugera ku isoko mpuzamahanga. Perezida nanjye twaganiriye uko twakubakira kuri uwo musingi, mu guharanira ko uburyo bw’imikoranire yacu bubasha kongera ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu.”

Yongeyeho ati “Dutewe ishema n’intambwe imaze guterwa, tunategereje kandi ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yacu duhuriyeho.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko muri ibi bihe bidasanzwe Isi yugarijwe n’ibibazo bya politiki mu turere, ibihugu byo mu karere bikwiye gukomeza gukorera hamwe no gusenyera umugozi umwe.

Ati “Muri iki gihe hari ibibazo bya Politiki hirya no hino ku Isi, Akarere kacu gakwiye kuba kiteguye kandi kagashyira hamwe, mu cyerekezo gihuriweho cy’iterambere n’imikoranire.”

Yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye guteza imbere imikoranire y’impande zombi mu guharanira iterambere rirambye ry’abaturage.

Ati “Kuri twe, duhanze amaso gukorana n’amatsinda y’abayobozi mu kwihutisha gahunda zacu z’iterambere. Gahunda y’iterambere ya Tanzania na gahunda y’iterambere y’u Rwanda, bikagendana kandi ku muvuduko mwiza.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko mu gihe u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rushimira Abanya-Tanzania bakoze ibikorwa by’ubutwari n’ubugwaneza mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushinga wa gari ya moshi mu yaganiriweho

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, yashimiye Paul Kagame wagendereye igihugu cye, anagaragaza ko umubano wabyo usanzwe uhagaze neza.

Yerekanye ko mu buhahirane u Rwanda na Tanzania ari ibihugu bihagaze neza, aho u Rwanda rukura ibicuruzwa muri icyo gihugu ndetse na bamwe mu Banya-Tanzania bagashora imari mu Rwanda.

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania bwakomeje kwaguka buri mwaka kuko kuva mu 1990 kugeza muri Werurwe 2026, ibigo by’ishoramari 42 byo mu Rwanda, byanditswe muri Tanzania, aho ari ishoramari rifite agaciro ka miliyoni 325,5$.

Ni ibigo byahaye akazi abarenga 2.225 mu nzego zirimo inganda, ubwikorezi, urwego rw’imari, umutungo kamere n’ubukerarugendo.

Abashoramari bo muri Tanzania bashoye mu Rwanda barimo abafite ibigo bya Bakhresa Group, Magodoro Dodoma, Discount Center, Jambo Plastic, Sagar Enterprises, Buffalo Travelling Tours, Maxcom Africa, Gasabo Grain Milling Company, LCM Delta Company, na Metrex Integrated Consultancy.

Perezida Samia Suluhu Hassan yongeye kugaragaza ko abayobozi b’impande zombi baganiriye no ku muhanda wa gari ya moshi uzaturuka Isaka ukagera i Kigali mu koroshya ubuhahirane bw’ibihugu byombi.

Ati “Uyu muhanda wa gari ya moshi uzaturuka Isaka werekeza i Kigali, uzafasha mu kwihutisha no kunoza ubwikorezi bw’ibicuruzwa.”

Ni umuhanda umaze imyaka irenga 20 utegerejwe, ugomba guhuza ibihugu biri mu muhora wo hagati muri Afurika y’iburasirazuba, aho biteganyijwe ko uzanyura ku Rusumo ugere mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kazagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Perezida Dr. Samia Suluhu kandi yanavuze ko mu bindi baganiriyeho harimo n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruhuriweho n’ibihugu bitatu ari byo u Burundi, u Rwanda na Tanzania.

Harimo kandi ingingo irebana n’umutekano hagati y’ibihugu byombi, amahirwe y’ishoramari ahari n’ibindi.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *