Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi izava mu Misiri nta mukino wa gicuti akinnye

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izajya gukina imikino yo mu itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika nta wundi mukino wa gicuti yakinnye nyuma y’uko iyo yateganyaga gukinira mu Misiri yose itakunze Amavubi ari kubarizwa i Cairo kuva ku wa Gatanu, nyuma y’uko bidakunze ko akorera umwiherero i Marrakech muri Maroc “kubera impamvu z’umutekano”. Nyuma yo […]

Continue Reading

Xi Jinping yakiriwe mu cyubahiro gikomeye na Kim Jong Un n’umugore we

Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yageze muri Koreya ya Ruguru mu ruzinduko rw’akazi rwitezweho gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, aho yakiriwe mu buryo bwihariye n’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, hamwe n’umugore we Ri Sol Ju. Amashusho yatangajwe na televiziyo ya leta y’Ubushinwa, cctv.com, yagaragaje Kim Jong Un n’umugore we bakoma amashyi ndetse banaseka […]

Continue Reading

Umuhanzi uri mu bagezweho muriyi minsi Kirikou Akili arembeye mu Bufaransa

Kirikou Akili uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi i Burundi arembeye mu Bufaransa aho amaze iminsi. Bivugwa ko yarozwe. Uyu muhanzi agifatwa yahise ajyanwa kwa muganga ikitaraganya ndetse ubu ari gutora agatege. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Kamena 2026 ni bwo Kirikou yagiriye ikibazo mu Mujyi wa Lille aho yari amaze iminsi, […]

Continue Reading

‘Nta mpungenge abanyarwanda bakwiye kugira ku Cyorezo cya Ebola ‘ Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko nta mpungenge Abanyarwanda bakwiye kugira ku bijyanye n’icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kivugwa mu bihugu by’abaturanyi, kuko hakajijwe ingamba zo kugikumira, gukurikirana no kwita ku wakwandura. r. Nsengiyumva yavuze ko hari icyizere cy’uko Igihugu cyiteguye bihagije mu kurinda ubuzima bw’abaturage kandi hatabayeho guhagarika ibikorwa by’ubukungu n’imibereho […]

Continue Reading

Rutsiro: Yiyahuye nyuma yo kubuza umugore we gutunga telefone akanga kubyemera.

Umugabo w’imyaka 26 wo mu Karere ka Rutsiro yanyoye umuti wica udukoko arapfa, bikekwa ko yabitewe n’amakimbirane yari amaze iminsi afitanye n’umugore we yabujije gutunga telefone ngo atazacudika n’abandi bagabo, undi akamutsembera ko atabaho adatunze telefone. Ibi byabereye mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Muyira ho mu Mudugudu wa Muyira, ku wa 5 Kamena 2026. […]

Continue Reading

Rayon Sports yaguze Matumona wakiniraga Amagaju FC.

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri myugariro w’Umunye-Congo, Abdel Matumona Wakonda Kanda hagamijwe gukomeza kongera imbaraga mu mutima w’ubwugarizi, yitegura umwaka w’imikino utaha. Uyu mukinnyi yerekeje muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Amagaju FC yagezemo mu mpeshyi ya 2025, ndetse akaba yari ayibereye kapiteni wungirije.  ‎Mu […]

Continue Reading

U Rwanda rukeneye miliyari 114 Frw kugira ngo rugire abaganga bahagije b’inzobere mu kubaga

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko u Rwanda rukeneye asaga miliyari 114 Frw kugira ngo ruzibe icyuho cy’umubare muke w’abaganga b’inzobere mu kubaga, ibikoresho bikenerwa ndetse n’uw’ibyumba byo kubagiramo nabyo bikiri bike cyane. Ibi byagarutsweho mu nama yahuje abaganga b’inzobere mu kubaga baturutse mu bitaro bya leta n’iby’abigenga baganiriye ku buryo iki kibazo cyavugutirwa umuti kugira ngo […]

Continue Reading

Jose Chameleone yasabye The Ben na Melodie gukorana indirimbo

Umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone yasabye abahanzi babiri bakomeye mu Rwanda The Ben na Bruce Melodie gukorana indirimbo kuko ikibahuza ari umuziki. Jose Chameleone yababwiye ko yifuza kumva indirimbo bakoranye bakareka kuhashyira imbere ibibatandukanya. Yagize ati: “Ndi umunyabigwi yego, ariko ndi umufana ukomeye wa […]

Continue Reading

RURA yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli.

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yagumye kuri 2.938 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yo yavuye kuri 2205 Frw ikagera kuri 2.927 Frw, bigaragaza ko yiyongereyeho 722 Frw. Ibiciro bishya RURA yabitangaje ku wa 5 Kamena bikazatangira gukurikizwa ku wa 6 Kamena 2026, Saa Kumi n’Ebyiri za […]

Continue Reading

Abanyeshuri b’Abanyarwanda begukanye ibihembo mu Irushanwa Mpuzamahanga rya Huawei ICT ryabereye mu Bushinwa.

Amakipe atatu y’abanyeshuri b’Abanyarwanda yaserukiye igihugu yitwaye neza, yegukana umwanya wa mbere n’uwa kabiri mu irushanwa rikomeye ku rwego rw’Isi ry’ikoranabuhanga rya Huawei ICT Competition 2025/2026, ryaberaga i Shenzhen mu Bushinwa. Huawei ICT Competition ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’ikigo cya Huawei ku rwego rw’Isi. Ryashyiriweho abanyeshuri n’abarimu bo muri za kaminuza n’amashuri makuru. Riba ari […]

Continue Reading

America yizeye ko u Rwanda ruzacyura ingabo rufite muri Congo.

Umunyamabanga wa Leta ya America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio yabwiye Abadepite ko afite icyizere ko u Rwanda ruzacyura ingabo zarwo ziri muri Congo. Ku mugaragaro ntabwo u Rwanda rwigeze rwemera ko rufite ingabo ku butaka bwa repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyakora ruvuga ko rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi za kurinda imbibe zarwo. Ubwo yaganiraga n’Abadepite […]

Continue Reading