Musenyeri Mbanda yashenguwe n’Itorero Angilikani rya Wales ryemeye kuyoborwa n’umwe mu baryamana bahuje ibitsina

Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana, GAFCON, wamaganiye kure Itorero Angilikani rya Wales ryafashe icyemezo cyo kuyoborwa na Cherry Vann usanzwe ari umwe mu baryamana bahuje ibitsina. Ku wa 30 Nyakanga 2025 ni bwo Cherry Vann yatorewe kuba Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani rya Wales. Cherry Vann ni we mugore wa mbere uyoboye […]

Continue Reading

Nyagatare: Inka 4 z’umuturage zakubiswe n’inkuba

Kasagarira Benoit wo mu Mudugudu wa Gasinga, Akagari ka Gasinga, Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko inka ze enye zikubiswe n’inkuba zigapfa. Uyu muturage avuga ko yatunguwe no gusanga in nka enye zose ziryamye hasi zapfuye, akaba avuga ko ari igihombo gikomeye cyane agize mu bworozi. Ati: “Inkuba […]

Continue Reading

Nyanza: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo iratangaza ko umugore w’imyaka 21 yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we. Byabereye mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza aho bikekwa ko nyakwigendera yasanze umugore we ari kumwe n’undi mugabo i saa munani z’ijoro bagatangira kurwana. Iki cyaha cy’ubwicanyi bikekwa ko cyabaye mu ijoro rya taliki […]

Continue Reading

U Rwanda rwamaganye OHCHR yashinje RDF ubwicanyi muri RDC

Leta y’u Rwanda yamaganye ibirego by’Ibiro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCHR) biherutse gushinja ingabo z’u Rwanda (RDF) kugira uruhare mu bwicanyi bw’abasivili 319, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, yagaragaje ko ibyatangajwe na […]

Continue Reading

Alex Muyoboke mu gahinda ko kubura umubyeyi

Alex Muyoboke uri mu bazwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda akaba yaranabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi (Nyina). Ni inkuru yasangije abakurikira ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ry’itariki 10 Kanama 2025, agaragaza ko ababajwe no kumubura. Yanditse ati: “Mama mwiza, Mawe Wanzanye ku Isi, umpa byose wari ufite. Igendere Mama nasanze […]

Continue Reading

Leta ya RDC yavuze ko yakubiswe inshuro na AFC/M23 kuko ikoresha ’drones’ nyinshi

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buhamya ko ihuriro AFC/M23 ryakoresheje indege zitagira abapilote ’drones’ nyinshi mu mirwano yabereye muri teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC na Wazalendo muri Walungu yatangiye tariki ya 7 Kanama 2025. Ku munsi wakurikiyeho, AFC/M23 yafashe agace ka […]

Continue Reading

Super Manager yagizwe umuvugizi w’abafana ba APR FC wagateganyo

Super Manager yamaze gugirwa umuvugizi w’abafana ba APR FC byagateganyo, nyuma y’uko uwari umuvugizi w’abafana ba APR FC Mugisha Frank  umaze kumenyekana nka Jangwani atawe muri yombi. Gakumba Patrick  yarebye umukino wahuje Bugesera FC na APR FC kuri iki Cyumweru, kuri Stade ya Bugesera,Uyu  mukino wari mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2025/26 […]

Continue Reading

Eric Semuhungu yatawe muri yombi

Semuhungu Eric uri mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma yo gufatwa mu mpera z’iki cyumweru gishize atwaye imodoka yanyweye ibisindisha. Semuhungu agitabwa muri yombi yahise ajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko ari naho agomba kumara iminsi itanu igenwa nka kimwe mu bihano bihabwa umuntu wafashwe atwaye […]

Continue Reading

Icyumweru cy’irangamimerere gikemura byinshi ku mwirondoro w’umuntu

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, haratangira icyumweru cyahariwe irangamimerere, aho ibibazo bijyanye na serivisi zaryo, zifasha kuba ku gihe ku bijyanye n’irangamimerere. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishishikariza abaturarwanda kwitegura, bakagana inzego bireba kugira ngo, amakuru yabo abe yuzuye kandi ajyanye n’igihe, cyane cyane muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje mu nzego zitandukanye z’ubuzima […]

Continue Reading

Intare ziri muri Pariki y’Akagera zageze kuri 62

Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko mu myaka 10 ishize intare ziyirimo zavuye kuri zirindwi none ubu zikaba zigeze kuri 62. Ibi byatangajwe kuri uyu wa 10 Kanama 2025, umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bw’Intare, bitangazwa na Pariki y’Akagera ibinyujije ku rubuga rwa X. Iti “Hashize imyaka 10 Intare zongeye kugarurwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera […]

Continue Reading

Umunyamakuru Nepo Dushime ‘Mubicu’ yerekeje kuri RBA

Umunyamakuru Nepo Dushime ‘Mubicu’ yerekeje kuri RBA avuye kuri SK FM. Ibi bije nyuma y’aho hashize iminsi bivugwa, ndetse aza no kubihakana ubwe mu kiganiro ubwo yabibazwaga na Sam Karenzi  kuri SK FM, ubwo bakiraga umunyamakuru mushya Musangamfura Christian Lorenzo kuri SK FM. Nepo Dushime, kuri iki cyumweru, yaje gusangiza abamukurikira amafoto kuri Instagram asa […]

Continue Reading