Umunyamakuru Nepo Dushime ‘Mubicu’ yerekeje kuri RBA

NEWS

Umunyamakuru Nepo Dushime ‘Mubicu’ yerekeje kuri RBA avuye kuri SK FM.

Ibi bije nyuma y’aho hashize iminsi bivugwa, ndetse aza no kubihakana ubwe mu kiganiro ubwo yabibazwaga na Sam Karenzi  kuri SK FM, ubwo bakiraga umunyamakuru mushya Musangamfura Christian Lorenzo kuri SK FM.

Nepo Dushime, kuri iki cyumweru, yaje gusangiza abamukurikira amafoto kuri Instagram asa n’uca amarenga, yandikaho ijambo ngo ‘Breaking news’, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ‘Amakuru mashya agezweho’. Umunyamakuru usanzwe akorera RBA witwa Uwiteka David Mugaragu ntiyazuyaza, ahita amuha ikaze kuri RBA.

RBA yari imaze igihe icungira hafi Mubicu nyuma y’uko Musangamfura Christian Lorenzo yrekeje kuri SK FM.

Dushime Jean Nepomscene, uzwi cyane nka Mubicu,  yerekeje kuri RBA avuye kuri SK FM

Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus, City Radio, BTN TV ndetse yanakoreye Radio one mbere y’uko yerekeza kuri SK FM.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *