Ibiciro by’ibikomoka Kuri peteroli mu Rwanda byongeye kuzamuka

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, RURA,rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli aho litiro ya lisansi yiyongereyeho 59 Frw, igera 1.862 Frw ivuye ku 1.803 Frw. RURA kandi yatangaje ko igiciro cya mazutu cyageze ku 1.808 Frw ivuye ku 1.757 Frw. Ibi biciro biratangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa […]

Continue Reading

Israel yanze uruzinduko rwa Perezida Macron

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel yakuriye inzira ku murima Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wifuzaga gusura iki gihugu, nyuma yo kuvuga ko u Bufaransa buzemera ubwigenge bwa Palestine. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yabwiye mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Noel Barrot ko Perezida Emmanuel Macron adahawe ikaze muri Israel “mu gihe bugikomeje umugambi wo […]

Continue Reading

Ebola yongeye kwibasira RDC

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iki gihugu cyongeye kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola kandi ko kimaze kwica abantu 16 mu ntara ya Kasai. Ebola ni indwara iterwa na virusi yitwa Ebola iba mu mubiri w’uducurama tuyikwirakwiza. Yibasira abantu n’inyamaswa z’inyamabere zo mu ishyamba nk’impara ingagi, inkende n’ibitera. Iyi ndwara yandura byihuse, […]

Continue Reading

U Rwanda na RDC byongeye guhurira mu nama

Abahagarariye u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahuriye mu nama ya kabiri ya Komite ihuriweho ikurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington tariki ya 27 Kamena 2025. Iyi nama yabereye i Washington muri Amerika ku wa 3 Nzeri 2025, yitabiriwe n’indorerezi zirimo Qatar na Togo nk’umuhuza washyizweho n’umuryango […]

Continue Reading

Impinduka ku ngendo z’abanyeshuri biga bacumbikiwe

Kubera gahunda yo Kwita Izina iteganyijwe ku wa 5/09/2025 mu Kinigi mu karere ka Musanze, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kiramenyesha ababyeyi n’abanyeshuri ko Abanyeshuri biga bacumbikiwe mu mashuri aherereye mu karere ka Musanze bazasubira ku mashuri ku wa gatandatu tariki 06/09/2025 aho kuba ku wa gatanu tariki 05/09/2025 nk’uko twari twabibamenyesheje mu […]

Continue Reading

Umwana wa Kankwanzi ukina ‘Urunana’ yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango mu Karere ka Rutsiro rwakatiye umunyamakuru Kanyarwanda Alain Patrick igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Kanyarwanda Alain Patrick yakoreye […]

Continue Reading

Musanze: Umugabo n’umwana we basanzwe bapfuye

Mu Mudugudu wa Rugari, mu Kagari ka Nturo, mu Murenge wa Rwaza, mu Karere ka Musanze, hamenyekanye urupfu ruteye agahinda rw’umugabo witwa Hagenimanaw’imyaka 25, n’umwana we w’umukobwa Uwababyeyi Emmelyne w’imyaka 3. Bombi basanzwe bamanitse mu migozi mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2025, bikekwa ko haba habayeho kwiyahura. Amakuru yaturutse mu baturanyi agaragaza ko […]

Continue Reading

Abasirikare babiri ba RDC bapfiriye mu gitero cy’abarwanyi ba Lubanga, hakomereka benshi

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baguye mu gico cy’umutwe witwaje intwaro wa CRP washinzwe na Thomas Lubanga, babiri barapfa, abandi benshi barakomereka. Abasirikare ba RDC bategewe mu gace ka Nyamamba, teritwari ya Djugu mu ntara ya Ituri, mu gitondo cya tariki ya 31 Kanama 2025 ubwo bari ku burinzi. Ubwo bagwaga muri iki […]

Continue Reading

Pastore wakiniye Paris Saint-Germain mu bazita izina abana b’ingagi

Javier Matías Pastore wakiniye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ari mu byamamare bizitabira umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025. Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rurimbanyije imyiteguro y’uyu muhango ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ugamije kubungabunga ibinyabuzima cyane cyane ibyo muri Pariki y’Ibirunga. Paris Saint-Germain […]

Continue Reading