Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baguye mu gico cy’umutwe witwaje intwaro wa CRP washinzwe na Thomas Lubanga, babiri barapfa, abandi benshi barakomereka.
Abasirikare ba RDC bategewe mu gace ka Nyamamba, teritwari ya Djugu mu ntara ya Ituri, mu gitondo cya tariki ya 31 Kanama 2025 ubwo bari ku burinzi.
Ubwo bagwaga muri iki gico, barwanye inkundura n’abarwanyi ba CRP mu gihe kirenga isaha, biba ngombwa ko igisirikare cya Leta cyohereza kajugujugu yo gutabara aba basirikare.
Igisirikare cya RDC cyasobanuye ko cyifashishije kajugujugu, cyashoboye gukura abarwanyi ba Lubanga mu misozi ikikije santere ya Ngbavi na Nyamamba.
Cyasobanuye ko abasirikare bacyo bakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Tchomia, ariko ko na cyo cyishe abarwanyi ba CRP bagera ku 10.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

