Amavugurura akomeye mu miyoborere y’Ingabo z’u Rwanda

Uko imyaka ishira indi igataha, urwego rw’umutekano rukenera byinshi birimo ibyarufasha guhangana n’ibibazo by’inzaduka bishobora kubangamira ubusugire bw’ibihugu n’umutekano w’abaturage. Mu bikenerwa harimo ibikoresho ariko kandi no kuvugurura imiyoborere kugira ngo ijyane n’igihe. RDF (Rwanda Defense Force) yavutse hashingiwe ku Itegeko n°19/2002 ryo kuwa 17/05/2002 rishyiraho Ingabo z’Igihugu, itandukanye cyane n’iriho ubu mu bijyanye n’imiyoborere, […]

Continue Reading

Abanyeshuri 89,1% batsinze ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 bari 106.418, hakora 106.078, hakaba haratsinze 94.409 bari ku kigero cya 89,1%, aho abahungu batsinze ku kigero cya 93’5% mu gihe abakobwa batsinze kuri 85,5%. Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 01 Nzeri 2025, ubwo MINEDUC yatangazaga […]

Continue Reading

Dukwiye kuva mu kuvuga gusa tugakora – Perezida Kagame

Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo Abanyafurika bashobore kubyaza umusaruro ubutaka n’undi mutungo kamere bafite, basabwa gushyira mu bikorwa ibyo bavugira mu nama zitandukanye zirimo n’izivuga ku buhinzi no kwihaza mu biribwa. Yabigarutseho mu Nama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (Africa Food System Forum) yabereye i Dakar muri Sénégal, ku wa 1 Nzeri 2025. […]

Continue Reading

Uko Gen Muhoozi yateguye bucece ifungwa ya Gen Maj Birungi

Igisirikare cya Uganda kimaze amezi gikora iperereza rikomeye ku bofisiye bakuru bakekwaho uruhare mu guhimba ibitero by’ubwiyahuzi, bakabyitirira umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe ubutasi (CMI), muri uyu mwaka rwatanze impuruza kenshi ko ADF iri gutegura ibitero by’iterabwoba. Mu bo rwahaga aya makuru […]

Continue Reading

U Rwanda ku mwanya mwiza mu bihugu bifite imiyoborere myiza muri Afurika

Ikigo cy’Imiyoborere muri Singapore cyashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite imiyoborere myiza ku Mugabane wa Afurika nyuma y’Ibirwa bya Maurice. Iki cyegeranyo cyakozwe ku bihugu bisaga 120 ku Isi birimo 28 byo muri Afurika, aho u Rwanda n’u Budage byaje ku mwanya wa 59 ku Isi bigakurikirwa na Botswana ku mwanya […]

Continue Reading

Reba uko wareba amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye (A’Level) bitakugoye

Kureba amanota wabonye mu kizamini cya Leta hari uburyo bubiri: 1) Kuri Interineti 2) Kuri Telefone Kureba amanota ukande ahanditse KANDA HANO imbere y’umwaka ushakira amanota, maze urebe amanota n’ikigo uzigaho ukoresheje intermet, ukurikize amabwiriza. ♦️ S6: KANDA HANO ♦️ TTC: KANDA HANO ♦️ TVET: KANDA HANO ♦️ TSS: KANDA HANO Telefone kurikiza ibi bikurikira: 1) Andika SMS : […]

Continue Reading

Musanze: Batungurwa n’inka zibasanga mu Kigo Nderabuzima cya Bisate

Abarwayi, abarwaza n’abaganga mu Kigo Nderabuzima cya Bisate, giherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, babangamiwe no kuba nta mutekano bagira kubera nta ruzitiro, aho inka ziza kurisha mu Kigo Nderabuzima n’abantu bakahambuka uko biboneye. Abaza kuhashakira serivisi bavuga ko nubwo kubona ivuriro byongereye amahirwe yo gutabara ubuzima bwa benshi, ariko ngo kuba […]

Continue Reading

Byinshi ku Kigo CTTC Mayange gitoza abapolisi b’u Rwanda kurwanya iterabwoba

“Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunnah muri Mozambique bahinda umushyitsi iyo bumvise inzego z’umutekano z’u Rwanda (Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda). Bazi neza uburyo izi nzego zivugutira umuti usharira ibikorwa byabo by’ iterabwoba ku buryo butagereranywa n’ahandi aho ari ho hose.” Mu myaka 20 ishize, amateka y’Isi agaragaza ko habayeho ubwiyongere bukabije bw’ibitero […]

Continue Reading

Rutahizamu Asman Ndikumana yerekeje muri Rayon Sports

Rutahizamu w’Umurundi, Asman Ndikumana, wakoraga igeragezwa muri Rayon Sports yashyize umukono ku masezerano yo kuzayikinira mu myaka ibiri iri imbere. Rayon Sports ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025/26, aho izawukinamo amarushanwa menshi arimo na CAF Confederation Cup iteganyijwe mu kwezi gutaha. Mu kwitegura neza ikomeje kugerageza kugumana abakinnyi beza mu bo yari isanganywe mu […]

Continue Reading

Fall Ngagne na Youssou Diagne ba Rayon Sports bageze mu Rwanda

Rutahizamu wa Rayon Sports, Fall Ngagne, na mugenzi we ukina mu bwugarizi, Youssou Diagne, bari baratinze gusanga bagenzi babo mu myitozo, bageze mu Rwanda ndetse biteguye kongera gufasha iyi kipe. Mu rukrera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025, ni bwo aba bakinnyi bombi bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, bakirwa n’Umuvugizi […]

Continue Reading

Musanze: Abayobozi b’amashuri badatsindisha bazajya birukanwa

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko abayobozi b’ibigo by’amashuri barangwa n’imikorere n’imyitwarire idahwitse bikaviramo abanyeshuri gutsindwa batazihanganirwa. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mwiherero w’umunsi umwe wari wahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri n’inzego zishinzwe uburezi mu Karere ka Musanze. Imibare igaragaza ko mu manota y’ibizamini bya Leta byo mu mwaka wa 2024/25, abarangije mu mashuri […]

Continue Reading