Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango mu Karere ka Rutsiro rwakatiye umunyamakuru Kanyarwanda Alain Patrick igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Kanyarwanda Alain Patrick yakoreye icyaha mu Murenge wa Mukura, Akagali ka Mwendo, Umudugudu wa Bitenga mu Karere ka Rutsiro. Ni nyuma y’uko ahasanze imvururu ziturutse ku gushinja Rwabaye Ferdinand gufatanya na Nizeyimana Emmanuel mu gukora amafaranga y’amahimbano.
Ubwo Polisi yari igiye guta muri yombi Rwabaye Ferdinand, Kanyarwanda yegereye umugore we amwizeza ko azamwunganira mu mategeko, amusaba amafaranga ibihumbi 75 Frw. Nyuma byaje gutahurwa ko atari umwunganizi mu by’amategeko.
Nyuma yo gufatwa, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamukoreye dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha, nabwo buyiregera urukiko. Urukiko rwaje kumuhamya icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwatangaje ko Kanyarwanda azafungirwa mu igororero rya Rubavu imyaka ibiri, anacibwa ihazabu ya miliyoni 3 Frw. Gusa, urukiko rwasoneye Kanyarwanda amagarama y’urubanza, kuko yakurikiranywe afunze.

Ivomo: SKFM
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

