Sudani: abantu 33 bishwe n’ibitero by’indege zitagira abapirote zizwi nka Drone.

ibi bitero bya drone bikaba byagabwe ku masoko abiri yitwa Abu Zabad na Wad Bandayo yo mu burengerazuba bwa leta ya Kordofan bikaba byahitanye abagera kuri 33 abandi bagakomereka. Amakuru dukesha france24 aravuga ko intambara hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi b’umutwe wa Rapid Support Forces yakaze cyane mu gace ka Kordofan kazwiho kuba gafite Amabuye […]

Continue Reading

Mozambique: Ingabo za RDF zasannye ishuri ryari ryarasenywe n’ibitero by’iterabwoba.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zavuguruye ishuri ribanza rya Macomia ryari ryarasenywe n’ibitero by’iterabwoba. Izi ngabo zashyikirije ubuyobozi n’abaturage iri shuri rya Macomia Primary School, ku munsi wo ku wa Mbere, tariki ya 9 Werurwe 2026. Ni ishuri rifite ibyumba bitatu by’amashuri n’ibiro bibiri […]

Continue Reading

Karongi: umukobwa wigaga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda bamusanze mu Kivu yapfuye.

umunyeshuri witwa Cyuzuzo Grace w’imyaka 23 wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rizwi (UR-CST), yakuwe mu Kiyaga cya Kivu yapfuye aho yari yasohokanye nabagenzi be. Uyu mukobwa yarohamye tariki 8 Werurwe ubwo yari yatemberanye ku Kiyaga cva Kivu na bagenzi be bigana, ari itsinda ry’abahungu batatu n’abakobwa babiri. Cyuzuzo yajyanye mu […]

Continue Reading

Ngabo Roben wahoze ari umuvugizi w’ikipe ya Rayon sports yahawe inshingano nshya muri Ferwafa.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, ni bwo Ngabo yatangiye imirimo ye ku biro bya FERWAFA, nyuma yo gusezera kuri Radio/TV10 yari amaze umwaka akorera mu biganiro by’imikino. Aka kazi gashya yerekejemo yigeze kugakora muri Rayon Sports, gusa yari amaze umwaka agahagaritse nyuma yo gusubira mu itangazamakuru, akomeza gufasha iyi kipe ku […]

Continue Reading

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bukungu mu Bubiligi

Perezida Paul Kagame yitabiriye itegurwa na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), Global Gateway Forum, igamije kongera imikorananire hagati y’ibihugu hagamijwe guhangana n’ibibazo byugarije Isi. Ni inama y’iminsi ibiri iri kubera i Bruxelles mu Bubiligi ihuza abakuru b’ibihugu, abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iz’imari, iza leta n’izabikorera. Iyi nama iyobowe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe […]

Continue Reading

Madamu Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana

Ingabire Marie Immaculée wari Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda, (TI-Rwanda), yitabye Imana kuri uyu wa Kane nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Ukwakira 2025, atangajwe n’Umuryango TI Rwanda, wavuze ko ubabajwe no gutangaza urupfu rwa Ingabire Marie Immaculée, […]

Continue Reading

Leta igiye kwinjira mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko mu kwezi gutaha ikigo cya Leta, Ecofleet Solutions Ltd, kitazangira imirimo yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange hagamijwe kunoza uburyo byakorwagamo. Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, kuri uyu wa 8 Ukwakira 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena. Uyu muyobozi yabajijwe n’Abasenateri ikiri gukorwa […]

Continue Reading

Kicukiro: Polisi yafashe abagabo bane bakekwaho ubujura

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro yatangaje ko yafasha abagabo bane bashakishwaga bakekwaho icyaha cy’ubujura nyuma y’uko abaturage bo muri aka karere bagaragaje ko bamaze iminsi bibasiwe n’abajura. Ibi byatangajwe ku wa 8 Ukwakira 2025, aho polisi yavuze ko abafashwe ari abo mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Rusheshe. Aba bagabo bafashwe bakurikiranyweho […]

Continue Reading

RIB yafunze ushinzwe ubuzima mu Karere ka Gasabo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’Imibereho mu Karere ka Gasabo. Akurikiranweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke y’amafaranga kugirango atange icyangombwa cyemerera Dispensaire kuba Poste de santé. Uwo muyobozi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko. Ni mu gihe dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku ya 31 Ukwakira. RIB yibukije abaturarwanda […]

Continue Reading

Nyabihu: Abakozi b’Akarere batandatu n’umunani bo muri IBUKA bafunzwe

Abakozi batandatu b’Akarere ka Nyabihu n’abayobozi umunani bo mu muryango IBUKA muri aka Karere bafunzwe ku wa 6 Ukwakira 2025 bakurikiranyweho uburiganya mu myubakire y’inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu bakozi bafunzwe harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza, umukozi ushinzwe gutanga uburenganzira bwo kubaka n’abandi bakozi bo muri ayo […]

Continue Reading

Byari agatereranzamba! Ibyo Kagame yasanze mu ngabo za RPA ku munsi wa mbere avuye muri Amerika

Tariki 2 Ukwakira 1990 wari umunsi w’icuraburindi ku basirikare ba RPA bari bamaze amasaha make batangiye urugamba rwo kubohora igihugu. Maj Gen Fred Rwigema yarishwe, ibintu byose bihindura isura, abasirikare bata icyizere, bigera aho bamwe bashaka gusubira inyuma. Umunsi umwe Gen (Rtd) James Kabarebe we yigeze kuvuga ko iyo Perezida Kagame atahagoboka, urugamba rwo kubohora […]

Continue Reading