Leta igiye kwinjira mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali

NEWS

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko mu kwezi gutaha ikigo cya Leta, Ecofleet Solutions Ltd, kitazangira imirimo yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange hagamijwe kunoza uburyo byakorwagamo.

Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, kuri uyu wa 8 Ukwakira 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena.

Uyu muyobozi yabajijwe n’Abasenateri ikiri gukorwa ngo hagabanywe moto zikomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali kandi zidatanga igisubizo kirambye mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Kuri ubu u Rwanda rufite moto 56.452 zikoreshwa mu bwikorezi rusange.

Rugigana yavuze ko muri gahunda yo gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bwa moto n’ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo, hashyizweho ikigo cya Leta cyitwa Ecofleet Solutions Ltd, kigamije gufasha mu kunoza ubwikorezi rusange.

Ati “Hari ingamba zo kunoza ubwikorezi rusange bwa bisi, zigendera ku gihe, niba ugeze ku muhanda ukajya ku kazi. Ntabwo ari moto yonyine, n’imodoka ntoya zagiye zizamuka. Uzarebe iyo turi muri cya gihe cy’umuvundo w’ibinyabiziga uzasanga imodoka 50 zigenda harimo umuntu umwe buri modoka. Tugomba kurushaho kunoza umwuga w’ubwikorezi rusange kugira ngo tugabanye moto n’izindi modoka tugira umutekano mu muhanda.”

Yakomeje ati “By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, hagiyeho ikigo cyitwa Ecofleet kugira ngo kijye mu bwikorezi rusange gikore nk’ikigo cya Leta.”

Yashimangiye ko kuri ubu ubwikorezi rusange bukorwa n’abikorera kandi nabo baba bashaka inyungu, bityo ko ikigo cya Leta cyafasha mu kunoza uburyo bwo gutwara abantu muri rusange.

Ati “Ubu ubwikorezi rusange bwakorwaga nka serivisi itangwa n’abikorera kandi bo bareba inyungu. Niba aparitse muri gare ntabwo ari busohoke bisi itaruzura. Ubwo aho ni ho hari ugukemura cya kibazo cyo kuba hari abantu batinda guhaguruka bicaye muri bisi. We agomba kwishyura inguzanyo muri banki ntabwo dushaka kumurenganya. Ni ukuvuga ngo aricara niba yabuze abantu araparika.”

Yerekanye ko Ecofleet Solutions izatangira imirimo mu kwezi gutaha, yitezweho igisubizo ku bibazo byagaragaraga mu gutwara abantu n’ibintu bikozwe n’abakorera.

Ati “Ubu rero Ecofleet freight mu nshingano zayo ni ugukora ubwikorezi rusange nk’ikigo cya Leta ariko ifatanyije n’abikorera. Mu kwezi gutaha izatangira gukora. Mu bintu bishyizwemo imbaraga ni uko bisi zizajya zigendera ku gihe.”

Rugigana yavuze ko ibyo bizakorwa n’Umujyi wa Kigali ukomeje gukemura ikibazo kijyanye n’ibikorwaremezo kugira ngo urwego rwo gutwara abantu rurusheho kugenda neza, bigabanye gukoresha moto n’ibindi binyabiziga bito.

Ati “Byose birangiye tuzaba dufite ubwikorezi rusange bwiza. Kandi niba dufite urwo rwego rukora neza, moto zizahita zigabanuka. Nta muntu uhitamo kugenda kuri moto, ayijyaho kuko yabuze ubundi buryo bwihuta.”

Kuri ubu Umujyi wa Kigali hari ibigo 13 bitanga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, mu gihe habarurwa bisi zirenga 450.

Inyungu zo gushyira ubwikoresha rusange mu biganza bya Leta

Umwarimu akaba n’Umushakashatsi muri Kaminuza ya Pennsylvania, Prof. Vukan R. Vuchic, mu 2005, yanditse igitabo kigaragaza ko aho Ibigo byigenga bitwara abantu ku buryo bwa rusange, byagiye byotswa igitutu cyo gutanga serivisi nziza byagiye bidohoka kubera kubura inyungu nyinshi byakuraga mu baturage.

Prof. Vuchic agaragaza ko gushyira ubwikorezi mu maboko ya leta ugereranyije n’ubwikorezi bw’ibigo by’abikorera, bifite inyungu mu guhuza imihanda yose ikoreshwa n’imodoka zitwara abagenzi rusange mu mujyi wose igacungwa n’ikigo kimwe cya leta, sisitemu imwe n’ingengabihe imwe.

Ibi bifasha mu kugabanya ikiguzi cyatangwaga mu gukorwa ubwikorezi haba ku kigo gikora ubwikorezi rusange cyangwa se abagenzi. Umugenzi aba ashobora gufata bisi, akayivamo agafata indi ntasabwe kongera kwishyura. Yishyura rimwe gusa urugendo rwose, akenshi hashingiwe ku ntera cyangwa zone anyuramo, aho kwishyura buri kinyabiziga. Ibi bituma gukoresha ubwikorezi rusange biba byoroshye bityo bigakururira abantu benshi kubukoresha.

Impuguke mu gutwara abantu n’ibintu, Dr. Ndaruhutse Jean Claude aherutse kugaragaza ko ubwikorezi rusange buramutse bukozwe na Leta mu Mujyi wa Kigali, byaba umusingi wo kuvugurura uburyo bw’ingendo, harimo gushyiraho bisi yihuta izwi nka Bus Rapid Transit, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu bwikorezi, ndetse no gutegura kuzubaka gari ya moshi ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi benshi icyarimwe mu gihe kizaza.

Akomeza ati “Gufata ubwikorezi rusange nka serivisi rusange nk’amazi cyangwa umuriro w’amashanyarazi, bivuze gufata ingendo nk’uburenganzira bwa buri muturage aho kubifata nk’ubucuruzi bugamije inyungu gusa.”

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *