Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe.

Ikipe ya Police FC yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi batanu bashya biganjemo abanyamahanga,n’Umunyarwanda ukina nka myugariro Rushema Chris wari usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports FC. Duhereye kuri myugariro Rushema Chris yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yaramazemo umwaka umwe. Rushema yageze muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya […]

Continue Reading

Umujyi wa Kigali wagowe no gusobanura impamva waguze iimodoka ikora isuku itujuje ibisabwa.

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yagaragaje impungenge ku buryo Umujyi wa Kigali wakiriye imodoka ikora isuku mu mihanda (street sweeper) itujuje ibisabwa byinshi byari byarashyizwe mu isoko. Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko Umujyi wa Kigali wari wasabye imodoka yujuje ibisabwa (specifications) 25, ariko rwiyemezamirimo ayizana yujuje […]

Continue Reading

Ebola imaze kwica abarenga 400 muri RDC.

Kugeza ku wa 30 Kamena 2026, abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo mu Ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, bamaze kugera kuri 438. Itangazo Congo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 1 Nyakanga, rivuga ko igipimo cy’impfu ziterwa n’icyo cyorezo kiri ku kigero cya 31,2%, mu gihe abamaze kugaragaraho icyo […]

Continue Reading

“Ntabwo byari ukwanga” – Ntore Habimana na Axel Mpoyo bavuga ku bihano bahawe.

Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo bakinira APR BBC baherutse guhagarikwa umwaka umwe mu bikorwa byose bya Basketball mu Rwanda na FERWABA, batangaje ko batigeze banga guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, ahubwo ko ibyabaye byaturutse ku biganiro bitarangiye hagati yabo n’Ishyirahamwe. Ku wa Mbere, tariki ya 22 Kamena 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Imikino ya Basketball mu […]

Continue Reading

Abanduye SIDA mu Rwanda bwavuye kuri 2,7% bugera kuri 2.2% .

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko urugendo rwo guhangana na Virusi itera SIDA rukomeje gutanga umusaruro, aho ubwandu bwagabanutse bugera kuri 2,2% mu Banyarwanda bafite hagati y’imyaka 15 na 49, buvuye kuri 2,7% bwariho mu 2019-2020. Bigaragara muri raporo yavuze mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye […]

Continue Reading

WASAC yashyizeho uburyo bwo gusaranganya amazi kubera impeshyi.

Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’lsukura (WASAC Group) cyatangaje ko kubera igabanyuka ry’amazi muri iki gihe cy’impeshyi, hashyizweho gahunda yo kuyasaranganya, bityo ko abantu bakwiye kuyakoresha neza Mu itangazo WASAC yashyize hanze ku wa Kabiri tariki 30 Kamena 2026, yasabye abaturarwanda ko kubera isaranganywa amazi ashobora kubura aho batuye bityo ko bakwiye kuyabika no kuyakoresha neza. […]

Continue Reading

Ashton Hall yiyemeje gufasha Kagarara gukurikirwa n’abarenga miliyoni.

Umunyamerika Ashton Hall wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera gukora siporo zidasanze by’umwihariko kwiruka yiyemeje gufasha Enock Uwizeye uzwi nka ‘Kagarara’ kugira abamukurikira miliyoni ku rubuga rwa Instagram. Ibi yabitangaje ku wa 30 Kamena 2026 abinyujije ku mbuga ze aho yavuze ko yagize ibihumbi 200 by’abamukurikira mu cyumweru ndetse intego ari kugira miliyoni. Ati “Kugira […]

Continue Reading

U Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano ajyanye no gutumiza Peteroli.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Kenya ku wa 29 Kamena 2026, byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu gutumiza ibikomoka kuri Peteroli binyuze mu muhora wa ruguru. Aya masezerano yemerera u Rwanda gukura ibikomoka kuri peteroli ku masoko yo hirya no hino ku isi rukoreshe ibikorwaremezo bya Kenya, haba mu kuyibika ndetse no mu bwikorezi bwayo. Hasinywe kandi amasezerano […]

Continue Reading

Icyo amategeko avuga ku byerekeranye no gukuramo inda mu Rwanda.

Ingingo ya 123 y’ Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igaragaza ko mu Rwanda kwikuramo inda ari icyaha gihanwa n’amategeko. Gusa umuganga ashobora gukuriramo umuntu inda ariko hakurikijwe ibigenwa n’Iteka rya Minisitiri N°002/MoH/2019 ryo ku wa 8 Mata 2019, kuko na byo bifite amabwiriza abigenga. Ishami ry’Umuryango w’abibumbye […]

Continue Reading

Umubare w’abagura Ibibanza mu Bugesera bamaze kwikuba inshuro 3.

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Imikoreshereze y’Ubutaka no Gutunganya Amakarita mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, Alex Rutagengwa, yagaragaje ko mu 2025 abantu barenga ibihumbi 30 baguze ubutaka mu Karere ka Bugesera. Yabivugiye mu nama yagaragazaga amahirwe ari mu Karere ka Bugesera, yahuje abikorera ndetse n’inzego za leta. Uyu muyobozi yagaragaje ko uko imyaka ishira indi igataha ari ko […]

Continue Reading

Impanuka yabujije Bwiza kuririmba muri Summer Country Tour i Bugesera.

Umuhanzikazi Bwiza yasabye imbabazi abakunzi be nyuma yo kubura mu gitaramo cya Summer Country Tour mu karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu bitewe n’impanuka yakoze. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram  , Bwiza yavuze ko yagize impanuka ubwo yari mu nzira agana aho igitaramo cyabereye, bikamuviramo kutabasha kuhagera nk’uko biteganyijwe. Yagize ati:“Mbabajwe cyane no […]

Continue Reading