Kenya: Bateguye imyigaragambyo yo kwihimura kuri Leta nyuma yo kwimwa indishyi.

Kenya abakomerekeye mu myigaragambyo yo mu 2024 no mu 2025 batangaje ko bagiye kubura imyigaragambyo nyuma yo kwimwa indishyi bari bemerewe na Leta. Abaturage barenga igihumbi bazindukiye ku biro by’Urwego rwigenga rushinzwe kugenzura imyitwarire ya Polisi IPOA i Nairobi muri Kenya bavuga ko bagiye gusubira mu myigaragambyo kubera ko indishyi bemerewe na Leta y’icyo gihugu […]

Continue Reading

Mu Rwanda Impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanutseho 81.6%

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko umubare w’impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu ugenda ugabanuka aho mu myaka 25 ishize zagabanutse ku rugero rungana na 81.6% Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bwashyizwe muri raporo yagiye hanze ku wa 30 Kamena 2026. Raporo ya […]

Continue Reading

Rayon Sports yatangaje undi rutahizamu yaguze.

‎Rayon Sports yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri rutahizamu ukomoka muri Repubulika ya Centrafrique witwa Boris Gbenou wari usanzwe nta kipe afite akinira. Uyu mukinnyi w’imyaka 22 ukina anyura ku mpande yahawe aya masezerano kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe yitegura umwaka utaha w’imikino. Boris Gbenou yari asanzwe akinira Ikipe y’Igihugu ya Centrafrique y’abatarengeje imyaka […]

Continue Reading

Gitega: Yatashye yambaye ikariso gusa, nyuma yo kunanirwa kwishyura indaya basambanye.

Umugabo utuye mu murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, yagiye gusambana n’indaya abura amafaranga yo kuyishyura bituma igumana ipantaro ye n’ishati, ataha yambaye ikariso gusa Ibi byabereye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026. Abatangabuhamya bavuze, ko uyu mugabo yari yumvikanye n’indaya […]

Continue Reading

Ingabo z’u Rwanda zahinduye ibirango n’ibimenyetso byambarwa ku maboko y’impuzankano.

Ubuyobozi i Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze ibirango n’amabendera bishya by’inzego zigize RDF, butangaza ko mu byahindutse harimo ibimenyetso byambarwa ku maboko y’impuzankano n’ibibimenyetso by’ubuhanga bwihariye Izi mpinduka n’ibirango bishya byashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bwa RDF saa sita z’ijoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Nyakanga 2026 hizihizwa Umunsi Mukuru wo Kwibohora. RDF yavuze […]

Continue Reading

Perezida Museveni yatakiwe na Anita Among kugira ngo afungure konti ze zafatiriwe.

Uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Annet Among, yatangaje ko konti ze za banki zafatiriwe n’inzego z’ubutabera, ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye mu mibereho ye ndetse no mu bikorwa bye by’ubucuruzi n’iby’ubugiraneza. Ibi Among yabivuze ku wa 02 Nyakanga 2026, mu nama yagiranye n’abayobozi gakondo bo mu karere ka Teso ndetse […]

Continue Reading

Umutekano ujyanye no kubaho kwacu ntabwo tuwushakira gushimwa n’abahandi: Perezida Kagame

Perezida Paul kagame yatangaje ko intego y’urugamba rwo kubohora igihugu yari iyo gusubiza Abanyarwanda ibyo bari barambuwe ashimangira ko umutekan w’igihugu udashingiye ku gushimwa n’abandi. Perezida Kagame yabitangaje mu ijambo yagejeje ku Abanyarwanda ku munsi wo Kwibohora uri kwizihizwa ku nshuro ya 32. Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yatangiye ashima Ingabo zari iza RPA […]

Continue Reading

Umugore mwabonaga mu mashusho ya kera yarahindutse– Shaddyboo ku buzima yaciyemo.

Shaddyboo yavuze ko yamaze guhinduka nyuma y’igihe yaraheranywe n’agahinda katumye yifuza gushakira amahoro aho atari, akishora mu nzoga. Ni ubutumwa uyu mugore yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza uburyo yigeze kugira agahinda yatewe n’ibihe yanyuzemo ndetse aca amarenga ko yahindutse. Ati “Uyu munsi nshaka gusangiza ikintu cyanjye bwite. Bamwe muri mwe mwibuka umugore mwabonaga mu […]

Continue Reading

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe.

Ikipe ya Police FC yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi batanu bashya biganjemo abanyamahanga,n’Umunyarwanda ukina nka myugariro Rushema Chris wari usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports FC. Duhereye kuri myugariro Rushema Chris yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yaramazemo umwaka umwe. Rushema yageze muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya […]

Continue Reading

Umujyi wa Kigali wagowe no gusobanura impamva waguze iimodoka ikora isuku itujuje ibisabwa.

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yagaragaje impungenge ku buryo Umujyi wa Kigali wakiriye imodoka ikora isuku mu mihanda (street sweeper) itujuje ibisabwa byinshi byari byarashyizwe mu isoko. Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko Umujyi wa Kigali wari wasabye imodoka yujuje ibisabwa (specifications) 25, ariko rwiyemezamirimo ayizana yujuje […]

Continue Reading

Ebola imaze kwica abarenga 400 muri RDC.

Kugeza ku wa 30 Kamena 2026, abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo mu Ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, bamaze kugera kuri 438. Itangazo Congo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 1 Nyakanga, rivuga ko igipimo cy’impfu ziterwa n’icyo cyorezo kiri ku kigero cya 31,2%, mu gihe abamaze kugaragaraho icyo […]

Continue Reading