Connect with us

Sports

APR FC mu biganiro n’umukinnyi wakiniye Arsenal

Published

on

APR FC ishobora kugura Gervais Yao Kouassi (Gervinho) wakiniye Arsenal na AS Roma. nyuma yo kugaruka kuri politike yo gukinisha abanyamahanga.

Umunya-Côte d’Ivoire,Gervais Yao Kouassi wanyuze mu makipe arimo Arsenal na AS Roma zo ku Mugabane w’u Burayi, ashobora kwisanga akinira kuri Kigali Pele Stadium, cyangwa Stade Amahoro yambaye umukara n’umweru. Ku myaka 36 y’amavuko Gervais Yao Kouassi wamenyekanye nka Gervinho ashobora kuzanwa muri APR kugira ngo afashe abandi bakinnyi bakiri bato iyi kipe izagura.

Amakuru dukesha radiyo Rwanda , avuga ko APR yamaze kohereza inzobere muri Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo zitoranye abakinnyi bagomba kuyigarurira izina yahoranye.  amakuru avuga ko mu bakinnyi APR igomba kuzana harimo na rutahizamu, Gervais Yao Kouassi uzwi nka Gervinho, kugira ngo amenyereze abakinnyi bato ndetse yongere gukangura Afurika ayibutse ko APR iherereye mu Rwanda.

Nubwo izina ryatangiye kuvugwa ari Gervais Yao Kouassi uzwi nka Gervinho, APR iri mu ngamba ko ishobora kumanura amazina abiri cyangwa atatu yabiciye bigacika ku Mugabane w’u Burayi.

Ivory Coast forward Kouassi Gervais Yao during the international soccer friendly between the Ivory Coast and El Salvador National teams played at...

Umunya-Côte d’Ivoire,Gervais Yao Kouassi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *