Connect with us

NEWS

Abarenga 100.000 bimuwe kubera imvura

Published

on

U Bushinwa bwimuye abantu barenga 100.000 kubera ko imvura idasanzwe ikomeje kwibasira Intara y’amajyepfo ya Guangdong.

Kuri uyu wa kabiri,Tariki ya 23 Mata 2024, abayobozi batanze impuruza kuri iyi mvura ndetse no mu minsi itambutse imvura yateje umwuzure yahitanye abantu bane abandi 10 baburirwa irengero.

Imvura idasanzwe yaguye muri Guangdong, bituma Leta iburira ko hashobora kubaho imyuzure ku rwego rugaragara.

Usibye abantu 110.000 bimuwe, nibura abagera ku 25.000 bahunze.

Amashusho yaturutse mu duce two hakurya   ya Guangdong yerekanaga imidugudu yuzuye amazi, hamwe n’ibiraro byaguye imodoka zireremba hejuru.

Ubusanzwe aka gace kagiye karangwamo imvura nyinshi n’imyuzure mu myaka yatambutse.

Kuri uyu wa kabiri Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yashyizwe ahagaragara yagaragaje ko Umugabane wa Aziya   ukunze kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe aho imyuzure n’umuyaga biza ku isonga  mu bitera ibihombo mu by’ubukungu ndetse n’imfu.

Hundreds of thousands of people have been evacuated due to flooding in southern China, including in Qingyuan (pictured). STR, STR / CNS/AFP

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *