Abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu tugari n’imirenge yo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko kutagira mudasobwa ari imwe mu mbogamizi zizitira imikorere yabo.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yabereye i Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru.
Depite Mukabalisa Gérmaine yatunguwe n’uburyo imihigo y’intara igaragaza ibikorwa by’abagore byakozwe iba ari mike cyane ugereranyije n’ibyakozwe, akabaza impamvu yabiteye.
Ati “Ese ni gute tubona raporo y’ibikorwa by’ubuhinzi bwakozwe n’abagore ari 50 gusa, nabwo mu Karere ka Gisagara gusa? Ubu twavuga ko mu tundi turere nta bandi bagore bahinga?”
Ibi byashimangiwe na Depite Uwumuremyi Marie Claire, wagaragaje ko hari ibikorwa byinshi bigihishe kubera kudatangirwa raporo.
Ati “Byagaragaye ko hari raporo zikorwa nabi. Ni ikibazo cy’ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane cyane mudasobwa mudafite.”
Depite Uwumuremyi yabagiriye inama ko mu gihe batarabona mudasobwa, bajya bagerageza no gutanga raporo bifashishije telefoni ariko ibyabaye ntibibure burundu.
Bamwe mu bahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore, baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru, bavuze ko bagorwa n’imikorere ibasaba kugendana n’ikoranabuhanga nyamara bo batarigira.
Umunyamabanga wa Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyaruguru, Uwamahoro Christiane, yavuze ko bakunze gutinda guhabwa raporo zo mu mirenge kuko biba bisaba ko na bo batira mudasobwa, cyangwa abafite ibigo bakoraho bizifite bakabatiza.
Uwamahoro yongeyeho ko “abahagariye CNF mu mirenge n’utugari bahabwa mudasobwa kugira ngo bajye batangira amakuru ku gihe. Kurindira kubikusanya byatinze biragora ndetse bigatuma hari n’amakuru baba baribagiwe atakara.”
Depite Uwamariya Véneranda wari Umushyitsi Mukuru muri iyi nama, yavuze ko iki kibazo kigiye gukorerwa ubuvugizi mu nzego nkuru birebara, kugira ngo gihabwe umurongo wo kugikemura.
Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF/NWC) ni urubuga rw’ubuvugizi n’ubukangurambanga ku bibazo by’abagore, hagamijwe kongera ubushobozi bwabo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

