Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ivan Butera, yasabye urubyiruko kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge kuko byagaragaye ko zirimo ikinyabutabire cya methanol cyangiza umubiri bikomeye.
Yabigarutseho mu Nama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi.
Dr. Butera yasobanuye ko inzoga z’inkorano ziheruka gusuzumwa bikagaragara ko zifitemo uburozi.
Ati “Hari ikintu cyadutse cyangwa cyateye, inzoga z’inkorano ariko twabijyanye kubipima ngo turebe ibyo ari byo, dusanga ahubwo ni uburozi. Harimo ikinyabutabire cyane cyane izi nzoga bakorera mu ngo, ari na byo tunashishikariza abantu kwirinda gukorera inzoga mu rugo no kwengera mu rugo kuko bashyiramo ibintu utamenya.”
Yongeyeho ati “Ejobundi hari ibyo twafashe twasanzemo ikinyabutabire cyitwa methanol cyangiza umubiri. Kugifata gake gashoboka abantu barahuma. Mwarabyumvise abantu basigaye bahuma? Izo nzoga z’inkorano rero turagira ngo dufatanye tuzigaragaze aho ziri zihagarare.”
Yerekanye ko mu bantu 200 barwaye kubera inzoga z’inkorano muri bo 30 bapfuye kandi hari harimo n’urubyiruko.
Ati “Igihugu kiri gutera imbere, urubyiruko rufite ubuzima bwiza n’Abanyarwanda muri rusange bafite ubuzima bwiza, ariko hari ibintu bike twahindura dufatanyije, hanyuma tugakomeza tugatera imbere.
Yasobanuye ko hari indwara zirimo kanseri, umutima n’umuvuduko w’amaraso zikomeje kwiyongera mu rubyiruko.
Zimwe mu mpamvu zituma ziyongera harimo ikoreshwa ry’inzoga rikomeje kwiyongera, kudakora imyitozo ngororamubiri no kurya indyo ituzuye.
Mu baganirije urubyiruko harimo n’Umukozi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, wasobanuye ko hari ikibazo cy’urubyiruko ruta ishuri kandi bigira ingaruka zirimo no kwishora mu biyobyabwenge n’inda zitateganyijwe.
Ati “Urubyiruko turabasaba kugira ngo dufatanye, bariya bana bata ishuri tubafashe basubire mu ishuri na bo bamere nkamwe muri hano…kugira ngo tugere ku rwanda twifuza ni uko tugira ubumeyi kandi nta handi twabukura ni mu ishuri.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yasabye urubyiruko kugira uruhare mu guhangana n’ibiyobyabwenge.
Ati “Nimube ku isonga kandi mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubuzererezi, guhemuka, kutubaha no kutubahana n’indi mico mibi itabereye umwana w’Umunyarwanda muhereye aho mutuye.”
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

