Abafana b’Ikipe ya Scoltland banyweye inzoga za Boston zirashira

NEWS UTUNTU N'UTUNDI

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye rwa Sam Adams, rwatangaje ko utubari two mu Mujyi wa Boston, mu mpera z’icyumweru gishize twabuze inzoga ikorwa n’uru ruganda “Boston Lager” nyuma y’uko abafana b’ikipe y’igihugu ya Scotland bitabiriye imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 bayinyoye ku rugero rurenze uko byari bisanzwe.

Nk’uko uru ruganda rwabitangaje, aba bafana banyoye iyi nzoga ku kigero kingana n’inshuro enye ugereranyije n’izo utibari dusanzwe tugurisha mu bihe bisanzwe. Ibi byatumye ububiko bw’inzoga ya Boston Lager bushira mu buryo butunguranye.

Ubuyobozi bw’iyo sosiyete bwavuze ko butari bwiteze umubare munini w’abafana ndetse n’uburyo banywemo bwinshi, ariko bushimangira ko bwihutiye kongera gutumiza izindi nzoga kugira ngo abakiriya bakomeze guhabwa serivisi nziza.

Ibi kandi byemejwe na Noelle Somers, umuyobozi ushinzwe ibikorwa (COO) muri Hennessy’s Bar iri mu Mujyi wa Boston rwagati, wavuze ko ubucuruzi bw’inzoga bwazamutse ku buryo budasanzwe nyuma y’umukino wahuje Scotland na Haiti, warangiye Scotland itsinze 1-0.

Somers yasobanuye ko ingano y’ibinyobwa byacurujwe nyuma y’uwo mukino byikubye inshuro eshatu ugereranyije n’uko bisanzwe bigenda ku munsi Mukuru wa St Patrick’s Day, usanzwe ari umwe mu minsi bakoraho cyane.

Yagize ati: “Tumaze imyaka irenga 30 dukorera hano, ariko nta kintu nk’iki twigeze tubona.”

Umujyi wa Boston uri mu Mijyi yakiriye imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ukomeje kwakira imbaga y’abafana baturutse hirya no hino ku Isi, bigira uruhare rukomeye ku bucuruzi butandukanye burimo n’utubari n’amahoteli.

Ahandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nko mu Mujyi wa Dallas, abafana b’ikipe y’u Bwongereza banyoye inzoga zirenga ibihumbi 5,000 mbere y’umukino wa mbere w’u Bwongereza mu Gikombe cy’Isi. Bivugwa ko mu ijoro ryo ku wa Kabiri aribwo banyoye izi nzoga ndetse kugeza ubwo inzego z’umutekano zabasabye kurekera bakajya aho bacumbitse muri iyi minsi.

Akabari kazwi nka Londoner Pub kari mu mujyi wa Dallas, ni kamwe mu dukomeje gusohokerwamo cyane n’abafana b’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, ndetse byatumye hongerwa n’amasaha yo gufunga.

Gusa nubwo bimeze bityo, ngo iyo kamaze gufunga, abafana basohokana inzoga bakazinywera ku rubaraza rw’ako kabari bagakomeza kubabaza manyinya.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *