Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B Thierry, yakebuye ababyeyi bahana abana babo bihanukiriye, ku buryo bishobora kubaviramo kugira ibikomere bikomeye
Ibi yabigarutseho ku wa 19 Kamena 2026, ubwo kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, uru rwego rwashyikirizaga abantu telefone 140 zifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 40 Frw, bari bibiwe hirya no hino mu gihugu.
Muri iki gikorwa, RIB yerekanye abantu batatu bakekwaho ubwo bujura ndetse n’abandi umunani bakuriranyweho ibyaha by’ubwicanyi bakoreye mu mirenge itandatu yo muri aka karere.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry, yavuze ko muri iyi minsi basigaye bakira ibirego bijyanye n’abana bahohotewe n’ababyeyi n’abarimu babo ahanini bitewe n’ibihano bikomeye baba babahaye kubera amakosa bakoze.
Ati “Muri iyi minsi turi kubona ababyeyi n’abarimu baha abana bato ibihano biremereye. Turabibutsa ko ibihano biremereye bibangamira uburenganzira bw’abana kuko harimo ibikorwa bitemewe gukorera umwana ubyita ibihano.”
Mu ngingo ya gatatu y’itegeko ryerekeye kurengera umwana risobanura ko ibihano biremereye, aba ari ibihano bitajyanye n’imiterere y’umwana, ibimuhahamura cyangwa ibishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.
Harimo kandi ibihano bishobora gukorwa ku mubiri w’umwana cyangwa mu mitekerereze kandi bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umwana.
Murangira yagaragaje ko bitemewe “Gukubita umwana ugasanga wakoresheje inkoni, umukandara, kumurya ibinyunguti, kumukubita inshyi, kumukurura amatwi, kumukubita inkonji, imigeri ndetse n’ibindi bibi.”
Yavuze ko uretse no gukubita abana, ababyeyi badakwiriye kubabwira amagambo abashengura umutima, abatesha agaciro kuko bituma bahora bafite umutima uhagaze.
Uyu muyobozi yavuze ko batigeze babuza ababyeyi guhana abana babo, ahubwo ko bakwiriye kubikora mu buryo bukwiriye ndetse bakabikorana urukundo rwa kibyeyi.
Ati “Ubutumwa burimo si ukubuza ababyeyi guhana abana, ariko igihe uri guhana umwana uri kumuhanana urukundo cyangwa uri kubikorana uburakari.”
Ingingo ya 28 y’itegeko rirengera uburenganzira bw’abana riteganya ko uwahamijwe icyaha cyo gukubita umwana ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu n’ihazahabu y’ibihumbi 200 Frw na 300 Frw.
Iyo wamukubise bikamuviramo ubumuga, uhanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 7 na 10 ndetse akishyura ihazahabu ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw. Iyo byamuviriyemo urupfu ni igihano cya burundu.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

