Entertainment
Umuhanzi ukomeye arembeye mu bitaro harakekwa uburozi
Umuhanzi akaba n’umwe mu batunganya umuziki (producer) wo muri Uganda, Kiggundu Sulaiman uzwi ku izina rya McSan, arwaye bikomeye akaba ari mu bitaro aho yitabwaho. Ibi byatangajwe n’abo mu muryango we kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2024, bavuga ko McSan yajyanywe mu bitaro tariki 30 Kamena 2024 nyuma yo kuva mu gitaramo, bakeka ko yaba yararozwe.
Umuryango we wagize uti: “Yafashwe n’uburibwe, ku Cyumweru nimugoroba ubwo yari avuye mu gitaramo, tubanza kugira ngo birashira, bikomeza gukomera, nyuma tumujyana kwa muganga, bisa nkaho yahumanyijwe gusa ntabwo turamenya uwabikoze.” Nubwo batifuje gutangaza ibitaro arwariyemo, basabye abakunzi n’abafana be kumuzirikana mu masengesho kuko ubuzima bwe buri mu kaga kandi akaba atabasha kuvuga.
McSan, uzwi cyane mu gutunganya indirimbo zitandukanye mu rurimi rw’Ikigande n’Icyongereza, yamenyekanye cyane mu 2020 ubwo yakoreraga mu nzu itunganya umuziki yitwa Cypher Music House. Yagize uruhare mu gutegura ibitaramo bitandukanye birimo “Anti Dote,” “Roger Dat,” “Intwari,” na “Kooti.”
Mu ndirimbo zamufashije kumenyekana mu ruhando rwa muzika harimo “Owooma No’suka,” “Bitabo,” “Nkutusayo,” n’izindi. Nubwo umuryango uvuga ko kugeza ubu ntakirahinduka ku buzima bwe, bijeje abakunzi b’uyu muhanzi ndetse n’abakora inkuru z’imyidagaduro gukomeza gutanga amakuru ku mpinduka zose ku buzima bwe.