Ruhango: Bafatiwe mu isoko bagurisha inka z’inyibano

NEWS

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bw’inka zirindwi, nyuma yo kuzifatanwa mu Karere ka Ruhango aho bari bazizanye kuzigurisha mu isoko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko ifatwa ry’aba bakekwa ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.

CIP Kamanzi yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko izo nka zari zaribwe mu Karere ka Nyanza.

Ati “Kugeza ubu abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana. Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana, inka zose zasubijwe ba nyirazo.”

CIP Kamanzi yavuze ko Polisi ikomeje gushimira abaturage bamaze gusobanukirwa ko kubungabunga umutekano ari inshingano za buri wese, bityo bagatanga amakuru ku gihe agamije gukumira no kurwanya ibyaha.

Yanaburiye abantu bishora mu bikorwa by’ubujura n’ibindi bihungabanya ituze n’umudendezo by’abaturage kubireka, ashimangira ko abazabifatirwamo bazajya bafatwa bagashyikirizwa Ubugenzacyaha.

Ati “Kwiba si umwuga, ahubwo ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *