Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri myugariro w’Umunye-Congo, Abdel Matumona Wakonda Kanda hagamijwe gukomeza kongera imbaraga mu mutima w’ubwugarizi, yitegura umwaka w’imikino utaha.
Uyu mukinnyi yerekeje muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Amagaju FC yagezemo mu mpeshyi ya 2025, ndetse akaba yari ayibereye kapiteni wungirije.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports mu ijoro ryo ku wa Gatandatu yemeje aya makuru agira ati “Nitwa Matumona, ndi umukinnyi mushya wa Rayon Sports. Murakoze cyane.”
Abel Matumona abaye umukinnyi wa kane mushya iyi kipe itangaje kuva ku wa Gatanu mu rwego rwo kwiyubaka ihereye ku bakina imbere mu gihugu. Aje asanga abandi bakinnyi bamaze kwerekanwa barimo myugariro Nshutinziza Didier wavuye muri Gorilla FC, Nisingizwe Christian wakiniraga Mukura VS ndetse na Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali.
Kwinjira kwa Matumona na Nshutinziza Didier bishobora gusiga hari umukinnyi umwe cyangwa babiri basohotse muri Rayon Sports hagati ya Youssou Diagne, Tshimanga Ramazani Tshilembi na Bayisenge Emery bose bakina mu mutima w’ubwugarizi ariko bakaba barasoje amasezerano yabo.
Uretse aba bakinnyi bane bamaze kwerekanwa ku mugaragaro, hari n’abandi bivugwa ko bamaze gusinyira iyi kipe nubwo bataratangazwa barimo Muhoza Daniel wakiniraga Etoile de l’Est ndetse na Nkundimana Fabio wari usanzwe akinira Marines FC.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

