U Rwanda rwamaganye Raporo y’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch, HRW), ishinja ibinyoma Ingabo z’u Rwanda byo kugira uruhare mu mu bikorwa by’umutwe wa M23 ahubwo yirengagije urw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR, bifite ukuri.
Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2026, rivuga ko iyi Raporo yuzuyemo ibinyoma, aho ishinja Ingabo z’u Rwanda kugira uruhare mu gushishikariza abantu kwinjira muri M23, gufunga abantu binyuranyije n’amategeko, kubakorera iyicarubozo no kwinjiza abana mu gisirikare.
Iri tangazo ryagaragaje ko u Rwanda rudakwiye kwinjizwa mu bikorwa bya M23 riti:”U Rwanda rwamaganye uburyo HRW igerageza gufata M23 na RDF nk’umutwe umwe. Ibikorwa bivugwa ko byakozwe na M23 ntibishobora gufatwa ngo byegekwe kuri RDF.”
HRW yasohoye iyi raporo y’impapuro 78, ku wa 10 Kamena 2026. Ni Raporo yahawe umutwe ugira uti: “Urupfu rwari hose: Ifungwa rinyuranyije n’amategeko, ubwicanyi n’ishakwa ry’abarwanyi ku gahato byakozwe na M23 n’Ingabo z’u Rwanda (RDF).”
Iyi Raporo yibanda cyane ku Rwanda na M23 ntigaragaze byimbitse uruhare rwa leta ya RDC
Muri iyo raporo, HRW ubwayo yemeza ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zafashije imitwe yitwaje intwaro ihanganye na M23, harimo na FDLR, umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yemeza kandi ko abategetsi ba Congo bahaye intwaro, inkunga y’amafaranga kandi banahuza ibikorwa bya gisirikare n’imitwe ya Wazalendo ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro, harimo na FDLR.
Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) wemera ko Ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bazo bakoze ibyaha bikomeye birimo kwica, gufata ku ngufu, gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kwambura abaturage, cyane cyane abari barahungiye hafi ya Goma.
Nyamara nubwo bimeze bityo, u Rwanda rwo ntirwumva uburyo muri iyi raporo, HRW itagaragaza ubushakashatsi bwimbitse ku ruhare rwa FARDC, FDLR, Wazalendo cyangwa ku buyobozi bw’iyo mitwe, ndetse nta muyobozi n’umwe wa Congo cyangwa wa Wazalendo iyi raporo isaba gufatirwa ibihano.
“Raporo yibanda cyane ku Rwanda na M23, mu gihe inkunga Kinshasa iha imitwe yitwaje intwaro ishinjwa ubwicanyi, idahabwa umwanya muri iyi raporo.”
U Rwanda rwanenze uburyo uyu muryango ugabanyiriza uburemere Ubufatanye nwa FARDC, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga, nyamara wagera kuri M23 ukitsa cyane, ndetse ugahimba ibinyima by’uruhare rwa RDF mu bikorwa by’uyu mutwe.
Ruti: “Kubazwa inshingano kubogamye gushingiye ku ipererereza na ryo ribobogamye si ukubazwa inshingano.”
U Rwanda kandi rwanenze HRW kudakora ubushakashatsi bwitondewe. Raporo yayo itangira ishinja u Rwanda mu mutwe wayo (title), ariko nyuma ikemera ko hari byinshi bitaramenyekana neza.
“Si ubwa mbere HRW ishinjwa gukwirakwiza ibirego bikomeye mu itangazo ryayo no mu mutwe wa raporo, mu gihe amakenga n’ibidafitiwe gihamya bihishirwa mu migereka.”
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

