Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukatira Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk igifungo cy’imyaka itanu no kumuca ihazabu ya 2.210.000 Frw, bugaragara ko ibihano yari yarakatiwe ari bito.
DJ Toxxyk yatawe muri yombi tariki ya 21 Ukuboza 2025, nyuma yo gukorera impanuka mu Karere ka Nyarugenge mu rukerera rw’umunsi wabanje, yaguyemo umupolisi, urugo rwe rukanasangwamo urumogi ubwo hakorwaga iperereza.
Ubushinjacyaha byamushinje ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka n’icyaha cyo kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol.
Tariki ya 4 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije DJ Toxxyk ibi byaha byose, rumukatira igihano cyo gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu ariko asubitse mu gihe cy’amezi atandatu no gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw.
Umwanzuro w’urukiko rw’ibanze watumye DJ Toxxyk asohoka mu igororero rya Nyarugenge, i Mageragere, ariko Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe.
Tariki ya 6 Gicurasi, Ubushinjacyaha bwajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 15 Gicurasi, bwagaragaje ko ubwo urukiko rw’ibanze rwafataga umwanzuro, rutitaye ku ngaruka z’ibyaha DJ Toxxyk yahamijwe, rwirengagiza intego z’igihano ndetse n’ibiteganywa n’amategeko.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibihano DJ Toxxyk yakatiwe bitageze ku ntego y’ibihano nk’uko ziteganywa n’amategeko, kuko biba bigamije kwigisha no gutanga isomo ku bandi ariko busanga ibyatanzwe bidashobora kugera kuri iyo ntego.
Buvuga kandi urukiko rutakurikije ibiteganywa n’amategeko. Bwagaragaje ko mu kugena ibihano, rutabihuje n’ibiteganywa n’ingingo ya 49 ivuga ko umucamanza atanga ibihano akurikije uburemere bw’icyaha, ingaruka byateje n’impamvu zatumye abikora.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyaha DJ Toxxy yahamijwe byagize ingaruka zikomeye zirimo kuba hari umuntu watakaje ubuzima kandi ko ari mupolisi wari mu kazi, busanga ibihano yakatiwe by’ihazabu n’imirimo y’inyungu rusange bito cyane.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gusesengura ibihano byatanzwe, rugahanisha DJ Toxxyk igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya 2.210.000 Frw kuko habayeho impurirane y’ibyaha.
Dj Toxxyk yagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yicuza ibyaha byose yakoze, kandi ko yumva icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge gihwanye n’ibyaha yakoze.
Me Uwamahoro Marie Josée umwunganira, yasobanuye ko ibihano byatanzwe n’urukiko rw’ibanze nta nenge ibirimo kuko byose ari ibiteganywa n’amategeko, asaba Urukiko kugaragaza ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha nta shingiro bufite.
Yerekanye ko ku cyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, uwo yunganira yahanishijwe ihazabu ya miliyoni 1 Frw iteganywa n’itegeko, ku cyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka ahanishwa ihazabu y’ibihumbi 30.000 Frw iteganywa n’itegeko.
Ku cyo kwanga gupimwa ahanishwa igihano cy’ihazabu y’ibihumbi 10.000 Frw kimwe n’imirimo nsimburagifungo ku cyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge, Me Uwamahoro yasobanuye ko biteganywa n’amategeko.
Me Uwamahoro yananenze ko Ubushinjacyaha buri gusaba ibihano birenze ibyari byasabwe ku rwego rwa mbere.
Me Murangwa Faustin na we yagaragaje ko umucamanza afite ubwinyagamburiro bwo gutanga igihano gito giteganywa n’itegeko ndetse ko hari n’imirongo yatanzwe imwemerera kuba yanajya munsi y’ibiteganywa n’itegeko.
Uyu munyamategeko yagaragaje ko ibyo Ubushinjacyaha bwasabye mu rubanza rw’ubujurire bijyanye n’ibihano ari bishya, asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kubisuzuma kuko nta muntu ushobora gutanga ibintu bishya ku rubanza rujuririrwa.
Icyemezo cy’urukiko kizasomwa ku wa 22 Gicurasi 2026, saa saba z’amanywa.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

