Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yageze mu Bushinwa mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwitezweho ko abakuru n’ibihugu byombi baganira ku mutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati, ubufatanye mu by’ubucuruzi ndetse n’izindi ngingo zishamikiyeho.
Ni uruzinduko Trump yatangiye kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026.
Mu cyubahiro cyinshi n’urugwiro, Trump yakiriwe na Visi Perezida w’u Bushinwa, Han Zheng, afatanyije n’abandi bayobozi bakuru, bitandukanye n’uko yari yakiriwe mu 2017 ubwo yagirira uruzinduko muri iki gihugu kuko yakiriwe n’abayozi batari mu nzego zo hejuru.
Ni uruzinduko Trump yagiyemo aherekejwe n’abanyemari bayobora sosiyete zikomeye muri Amerika barimo Elon Musk uyobora Tesla, Tim Cook uyobora Apple, Kelly Ortberg uyobora Boeing, ndetse na Jensen Huang uyobora Nvidia.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga agaruka ku ruzinduko rwe mu Bushinwa , Trump yatangaje ko uyu ari umwanya mwiza wo kuganira na mugenzi Xi Jinping, uburyo ibigo bikomeye byo muri Amerika byakemererwa gushora imari mu Bushinwa.
Biteganijwe ko Trump agirana ibiganiro na mugenzi we w’Ubushinwa, Xi Jinping, ku bibazo by’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, hibarwa ku buryo umuhora wa Hormuz wakongera gufungurwa ndetse no kugarura amahoro arambye muri aka Karere.
Mbere yo guhaguruka i Washington Trump yatangaje ko we na Xi JinPing bazaganira ku kibazo cya Iran birambuye ariko ashimangira ko nta bufasha akeneye bw’ u Bushinwa Kugira ngo iyi ntambara irangire.
Yagize ati “Tuzagirana ikiganiro kirekire kuri Iran, ariko ndatekereza tudakeye ubufasha bwabo”.
Indi ngingo abakuru n’ibihugu byombi baganiraho ni ijyanye n’ubufanye mu by’ubukungu, ni nyuma y’uko umwaka ushize wa 2025 no mu ntangiro za 2026 ibihugu byombi byari mu ntambara y’ubukungu bitewe n’imisoro ihanitse Trump yari yashyiriyeho ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa ariko ikaza koroshywa.
BBC iherutse gutangaza ko ibindi bibazo bikomeye abakuru n’ibihugu byombi bagomba gushakira umuti harimo ahazaza h’ubucuruzi mpuzamahanga, umwuka mubi ukomeje kwiyongera ku kibazo cya Taiwan, ndetse n’ihangana rikomeje hagati y’ibihugu byombi mu ikoranabuhanga.
Trump atangiye uru ruzinduko mu gihe umubano w’ibi bihugu by’ibihanganjye utifashe neza bitewe n’ihingana mu by’ubukungu ndetse n’intambara yo muri Iran, u Bushinwa buzanzwe bufitanye umubano n’ubufatanye butahwemye kugaragaza ko budashyigikiye ibyo Amerika iri gukora.
Amerika iherutse gufunga ibyambu bya Iran ndetse n’umuhora wa Hormuz, byatumye u Bushinwa buhungabana mu bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli kuko buzanzwe bugura 90% bya peteroli ya Iran.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

