Ubuyobozi i Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze ibirango n’amabendera bishya by’inzego zigize RDF, butangaza ko mu byahindutse harimo ibimenyetso byambarwa ku maboko y’impuzankano n’ibibimenyetso by’ubuhanga bwihariye
Izi mpinduka n’ibirango bishya byashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bwa RDF saa sita z’ijoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Nyakanga 2026 hizihizwa Umunsi Mukuru wo Kwibohora.
RDF yavuze ko “Mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashyize ahagaragara ibirango bishya by’inzego zitandukanye zazo.”
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bukomeza buvuga ko “Mu byahindutse, harimo ibirango n’amabendera by’inzego zigize Ingabo z’u Rwanda, ibimenyetso byambarwa ku maboko y’impuzamkano, n’ibimenyetso by’ubuhanga bwihariye, byose bigaragaza umwihariko wa RDF, ishema ry’igihugu, ndetse n’ishusho yerekana inshingano za gisirikare.”
Umwaka ubwo u Rwanda n’ubundi rwizihizaga imyaka 31 yo Kwibohora, Ingabo z’u Rwanda nabwo zari zakoze impinduka ku mpuzankano yazo, aho kuva icyo gihe Ibendera ry’Igihugu ryambarwa ku maboko y’impuzankano ryashyizwe mu mabara yijimye.
Icyo gihe uwari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko izo mpinduka zakozwe zatewe nuko Ibendera ryari risanzwe riri mu mabara yerurutse cyane, kandi agomba kuba mu mabara yijimye
Icyo gihe yagize ati “Ka kandi karabonaga cyane, aka karijimye, nta kindi. Impamvu ni ukuvanaho ariya mabara acyeye, nk’uko n’impuzankano twavuye ku mabara amwe tukajya ku yandi, kugira ngo ntabone cyane nk’uko yabonaga. Ubundi impuzankano ya gisirikare igomba kugira ’camouflage’.”
Kuva muri Mutarama 2023 kandi habaye impinduka ku myambarire y’amapeti y’Ingabo z’u Rwanda, aho ayari asanzwe yambarwa ku ntugu, yashyizwe mu gatuza ku mpuzankano zisanzwe z’akazi, izifashishwa mu gucunga umutekano ndetse n’izo ku rugamba (combat uniform/field uniform). Ni mu gihe impuzakano yagenewe kwambarwa mu biro cyangwa mu birori, yakomeje kwambarwa ku ntugu.
Kuva icyo gihe kandi hanabaye impinduka mu miterere y’amwe mu mapeti yo ku rwego rwo hasi aho yabaga ari udasharu tugonze, ubu akaba yarshyizweho akamenyetso gasa nk’umutemere.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

