Perezida w’u Bufaransa Macron yishimiye ibihe yagiriye muri Kenya birimo gusonga kawunga no kuyirya.

NEWS

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje ibyishimo yatewe n’ibihe byiza yagiriye muri Kenya, birimo gusonga (kwarika) ubugari bwa kawunga no kuburisha imboga za Sukuma Wiki zikunzwe muri Kenya.

Mu mashusho yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Emmanuel Macron yashimiye Igihugu cya Kenya n’Umukuru wacyo, William Ruto.

Ni nyuma yuko i Nairobi muri Kenya haberaga inama yiswe Africa Forward Summit y’ubufatanye bw’u Bufaransa n’Umugabane wa Afurika.

Perezida Emmanuel Macron wari umaze iminsi i Nairobi aho yari yitabiriye iyi nama, yahakoreye ibikorwa binyuranye, birimo kuba mu gitondo cyo ku wa Mbere yarabyutse akora imyitozo ngororamubiri yo kwiruka, ari kumwe na rurangiranwa ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku maguru, Umunyakenya Eliud Kipchoge.

Kuri uwo munsi kandi, Perezida Emmanuel Macron yagaragaye ari guteka hamwe n’umuhanga mu by’igikoni, Dennis Ombachi, aho uyu Mukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, yasonze Kawunga.

Akoresheje ubutumwa yanditse mu Kiswahili buherekeje amashusho agaragaza incamace y’ibihe yagiriye muri Kenya, Macron yagize ati “Asante William Ruto, asante Kenya! warakoze William Ruto, mwarakoze Kenya.”

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *