Umuhanzi Bien-Aimé Baraza wo muri Kenya, yongewe mu bazataramira abazitabira Imikino ya nyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rigiye kubera mu Mujyi wa Kigali.
Iri rushanwa rya BAL rigarutse mu Rwanda ku nshuro ya gatandatu rizatangira ku wa 22 kugeza ku wa 31 Gicurasi 2026.
Ni mu mikino izabera muri BK Arena, ndetse abahanzi bakomeye bazasusurutsa abafana mu buryo budasanzwe. Muri abo bahanzi bazasusurutsa abazitabira harimo Bien-Aimé Baraza uri mu bafite indirimo zigezweho mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, zirimo “Ayayaah”yakoranye na Element Eleeh wo mu Rwanda na Joshua Baraka wo muri Uganda.
Biteganyijwe ko azaririmba tariki ya 22 Gicurasi 2026, akaba yiyongereye ku muhanzikazi Abigail Chams ukomoka muri Tanzania.
Irushanwa rya BAL 2026 ririmo amakipe umunani yaturutse mu bihugu umunani ari yo Petro de Luanda (Angola), Al Ahly (Misiri), RSSB Tigers (Rwanda), Club Africain (Tunisia), Al Ahly Ly (Libya), FUS Rabat (Maroc), Ville de Dakar (Senegal) na Dar City (Tanzania).
Iyi mikino yatangijwe ku bufatanye bwa NBA na FIBA mu 2019. BAL ni shampiyona igamije guteza imbere basketball ku mgabane wa Afurika, kongerera abanyempano amahirwe yo kwigaragaza no kugera ku rwego mpuzamahanga.
Mu mwaka ushize, iri rushanwa ryegukanywe na Al Ahly Tripoli yo muri Libya, mu gihe APR BBC yari ihagarariye u Rwanda yabaye iya gatatu.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

