Abimukira bagera kuri 18 barimo Abarundi n’Abanyecongo bapfiriye mu nyanja y’Ubuhinde.

NEWS Other news

Abimukira bagera ku 18 babanyafurika bapfiriye mu nyanja y’Ubuhinde ubwo bageragezaga kugera ku kirwa cya Mayotte nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano n’izishinzwe ubutabazi muri iyo nyanja.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Werurwe 2026 ubwo ubwato bwari butwaye abanyafurika bagera ku 50 bwakubitwaga n’umuyaga wo mu nyanja bigateza bamwe kurohama ubwo berekeza ku kirwa cya Mayotte giherereye mu gihugu cya Comoros, ikirwa kiri mu nyanja y’Ubuhinde.

Minisitiri w’imbere mu gihugu cya Comoros, Mohamed Ahamada Assoumani, yemeje iyi mpanuka avuga ko imibiri y’ababonetse yagejejwe mu buruhukiro.

Inzego z’umutekano za Comoros zavuze ko nubwo ibihugu abo bimukira baturukagamo bitaramenyekana neza, bamwe mu barokotse bavaga mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi bakaba bavaga mu gihugu cy’Uburundi bimukiye kuri icyo kirwa cya Mayotte kiri muri Comoros giherereye mu nyanja y’Ubuhinde. Beshi bavuga ko abahatuye bari mu buzima bwiza.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

100%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *