Ubwato bunyura mu muhora wa Hormuz bugiye gutangira kurindirwa umutekano

NEWS Politics

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  Donald Trump, yatangaje ko Ingabo z’iki gihugu zigiye gutangira kurindira umutekano ubwato  bunyura mu muhora wa Hormz.

‎Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, CENTCOM, bwavuze ko ibi bizakorwa binyuze mu gushyira amato  mu muhora wa Hormuz ya gisirikare arasa za misile ndetse n’indege zirenga 100, hamwe n’abasirikare bagera ku 15,000.

‎CNN yatangaje ko umwe mu bayobozi ba Amerika yavuze  ko iki gikorwa atari uguherekeza amato anyura muri iyi nzira nk’uko byigeze gutangazwa mu minsi yashize.

‎Ebrahim Azizi, Umunyapolitiki ubarizwa mu Nteko Ishingamategeko ya Iran,  asubiza Perezida Trump yavuze ko iyi gahunda ari ukurenga ku masezerano y’agahenge kemeranyijwe hagati y’impande zombi.

‎Perezida  Trump, yafashe iki cyemezo nyuma y’uko hari ubwato bw’ubucuruzi bwaheze mu mazi yo muri iyi nzira ubundi bukaharasirwa.

‎Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe kugenzura ibikorwa by’amato, UK Maritime Trade Operations Centre,  cyatangaje ko hari ubwato  bwatewe ibisasu mu muhora wa Hormuz ariko ntihamenyekane inkomoko yabyo, icyakora abari mu bwato bose ntawahaburiye ubuzima.


‎Trump yavuze kandi ko intumwa ze ziri mu biganiro “byiza cyane” na Iran, ni mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yatangaje ko iri gusuzuma igisubizo cya Amerika ku byifuzo Iran iherutse gutanga ko byaganirwaho y’impande zombi mu rwego rwo guhosha intambara.


‎Iyi ntambara ikomeje gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitumbagira, hirya no hino ku Isi, ni nyuma y’uko yatumye umuhora wa Hormuz unyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli ufungwa.

‎Gusa nyuma y’uko Trump atangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo kurindira umutekano amato anyura muri iyi nzira, ibiciro bya peteroli idatunganyije  (Brent) byagabanutseho 0.1%, bigera ku madolari 108.11 ku kagunguru. 

‎Abasesenguzi mu by’umutekano bakomeje  kwibaza niba, ibyo Perezida Trump yiyemeje arabikora, dore ko yabisezeranyije kenshi ntabikore akavuga ko yabuze ubufasha ndetse ko harimo imitego myinshi ya Iran yasaba igihe gihagije cyo kuyitegura.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *