Ingabo za Israel zasohoye amabwiriza mashya asaba abaturage ba Libani kwimuka mu midugudu n’imijyi yo mu Majyepfo y’iki gihugu, harimo n’uturere turi hanze y’aho zigenzura, nubwo hari agahenge kagamije guhagarika intambara hagati ya Israel n’umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah.
Umuvugizi w’Ingabo za Israel , Avichay Adraee, yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 04 Gicurasi 2026.
Yagizi ati “Ku bw’umutekano wanyu, mugomba guhita muva mu ngo zanyu ako kanya, mukajya kure y’imidugudu n’imijyi nibura ku ntera ya metero 1,000, mukerekeza mu bice bifunguye.”
Aya mabwiriza areba imidugudu n’imijyi myinshi, harimo n’iyo mu karere ka Nabatieh kari mu Majyaruguru y’umugezi wa Litani, ni mu gihe kandi Israel yashyize ingabo zayo mu Majyepfo y’uwo mugezi.
Ikinyamakuru cya Leta muri Libani, National News Agency, cyatangaje ko nubwo hari agahenge Israel ikomeje kugaba ibitero byinshi mu Majyepfo y’iki gihugu, harimo no ku mijyi itari yashyizwe ku rutonde rw’ahagomba kwimurwa abaturage.
Kuva ku itariki ya 17 Mata 2026, impande zombi zimeranyije agahenge kaganisha guhagarika imirwano kaje gakurikira ak’ibyumweru bibiri kari katangiye ku wa 03 Mata 2026, ariko aho hose Libani yakomeje gushinja Israel kugaba ibitero muri iki gihugu by’umwihariko mu Majyepfo y’iki gihugu.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye ko habaho ibiganiro by’amahoro byeruye hagati ya Libani na Israel, ariko Perezida wa Libani, Joseph Aoun, yavuze ko Israel igomba kubanza kubahiriza byuzuye amasezerano yo guhagarika imirwano mbere y’uko ibiganiro bitangira.
Umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah winjiye mu ntambara na Israel ku wa 02 Werurwe 2026, avuga ko uje guhorera abayobozi bakuru ba Iran baguye mu bitero Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagabye kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026, Israel na yo usubiza irasa mu bice bitandukanye byo muri Libani harimo n’umurwa mukuru Beirut.
Kuva iyi ntambara yatangira abaturage barenga 2.600 baburiye ubuzima muri iya ntambara, 8.000 barakomereka, ni mu gihe abarenga miliyoni 1.2 bavuye mu byabo.
Umutwe wa Hezbollah mu bihe bitandukanye wakomeje gutangaza ko utazarambika intwaro hasi mu gihe Ingabo za Israel zikibarizwa ku butaka bwa Libani.
Author: Ruben Masengesho
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

